m_GEARG izafasha abacitse ku icumu rya jenoside kwiyubaka

Abahoze ari abanyeshuri muri za kaminuza n’amashuri makuru barokotse genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu karere ka Rusizi  bavuga ko  kwishyira hamwe bakungurana ibitekerezo   bigamije gufatanya kwiyubaka  ari imwe mu ngamba zabafasha  gukemura  ibibazo bitarakemuka bikomoka  ku ngaruka za genocide .Ibi ni bimwe mu byavuzwe tariki 24/5/2014  mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ku rwego rw’akarere ka Rusizi na Nyamasheke umuryango ubahuza witwa  GAERG (Groupe des Anciens Etudiants rescapes du Genocide)  ifite izina rya  Famille Intwari.

Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri muri za kaminuza n’amashuri makuru barokotse genocide GAERG ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe mu mwaka wa 2010 ku rwego rw’igihugu ufite intego zo gukora ubuvugizi ku bibazo by’abanyamuryango bikomoka ku ngaruka za genocide, kurwanya ingengabitekerezo ya genocide mu Rwanda no mu mahanga no kugira uruhare mu kubika ibimenyetso by’amateka ya genocide.

Ubwo uyu muryango wafungurwaga ku mugaragaro ku rwego rw’akarere ka Rusizi na Nyamasheke,umwe mu bagize iki gitekerezo Kamuzinzi Eric yavuze ko uyu muryango uzabafasha gukemura ibibazo bikomoka ku ngaruka za genocide bamwe mu banyamuryango bagifite ndetse no kuzuzanya n’ubuyobozi kimwe n’indi miryango igira uruhare mu guharanira imibereho myiza y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Abanyamuryango ba GAERG yafunguwe ku rwego rw’Akarere ka Rusizi  na Nyamasheke bahoze ari n’abanyamuryango ba  za AERG mu bigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza.

Mwitaba Anaclet na Mukayisenga Betty bavuga ko kuba muri AERG byabafashije cyane kubakana mu buryo bw’imitekerereze bakanahakura icyizere cyo kubaho neza kandi baharanira kwigira.

Kamuzinzi Eric avuga ko ibikorwa bya GEARG bizatanga umusaruro ufatika ku kubaka abanyamuryango bayo, ibyo akabyizera ashingiye ku ruhare rugaragara amafamille bahuriramo yagize mu kubafasha kwiyubaka no gukomezanya.

Muri iki gikorwa kandi  hanaganiriwe no ku igikorwa cyo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 ndetse n’ibikorwa by’ingenzi byo gufasha abayirokotse gukomeza kwigira no kwigirira icyizere cyo kubaho neza.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment