Gisagara : Bahabwa ibibafasha ariko bakanahabwa inyigisho zibafasha kumenya kubibyaza umusaruro
Ubwo bongeraga guhabwa amatungo magufi n’umushinga ubafasha ukanabafashiriza abana, Compassion ukorera muri muri Paroisse ya ADEPR Save mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara, ababyeyi batangaje ko bigishijwe kubyaza umusaruro ibyo bahabwa bityo bakaba batasubira inyuma n’iyo umushinga wahagarara. Uyu Mushinga Compassion ufasha ababyeyi n’abana basaga 300 mu murenge [...]
