Burera: Bahawe imashini zisya kawunga ngo bave mu bukene bwari bubugarije
Abagize koperative y’umudugudu wa Murambi, akagari ka Kabaya, mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, batangaza ko imashini zisya kawunga bahawe zizatuma bava mu bukene bakabona kawunga yo kurya ndetse n’amafaranga yo kwiteza imbere mu bindi. Umushinga SPARK Micro Grants ukorera mu karere ka Burera niwo wahaye amamashini iyo koperative, [...]
