Nyamasheke: Handicap International irashaka ko abazaterwa inkunga na yo bazagira uruhare mu kwifatira ibyemezo
Umushinga w’Iterambere Ridaheza w’Umuryango Mpuzamahanga “Handicap International” ukorera mu karere ka Nyamasheke watangije gahunda yo kugira ngo abatishoboye bazaterwa inkunga n’uyu mushinga bazabashe kuba ari bo baba nyambere mu kwifatira ibyemezo by’ibyo bakeneye. Iyi gahunda ikaba yatangiriye mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’uyu Mushinga w’Iterambere Ridaheza yateranye kuri uyu wa kane, [...]
