m_Kwifashisha ikoranabuhanga no gufatanya ni yo ntego yacu mu minsi iri imbere-Musenyeri Filipo Rukamba

Ubwo abihayi mana, abapadiri n’abarayiki bo muri Diyosezi gaturika ya Butare bifurizaga Musenyeri wabo Filipo Rukamba umunsi mwiza w’amavuko ndetse n’uwa bazina be mutagatifu kuwa mbere tariki ya 26/5/2014, yababwiye ko ibyo bazakora byose mu minsi iri imbere bazajya babikora mu bufatanye kandi ko no mu ikoranabuhanga batagomba gusigara inyuma.

Musenyeri Filipo yabwiye abamwumvaga ko muri sesiyo bari gutegura izaba vuba, bazigiramo uko bazajya bakorera mu bufatanye haba hagati yabo ubwabo nk’abapadiri n’abihayimana hamwe n’abakirisitu, ndetse n’uko bazafatanya n’ubuyobozi mu gutuma abakirisitu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bagira ubuzima bwiza.

Ubundi, ku bihayimana n’abapadiri, sesiyo ni inama bahuriramo, bagahugurwa, bakavamo bafashe umurongo bagiye kugenderamo mu mikorere yabo.

Yagize ati “Uturere twa Gisagara na Huye twansabye ubufatanye: mu gihe hari gutekerezwa uko muri utu turere hashyirwa uruganda rubyaza amavuta avoka, twe tuzabafasha mu gushishikariza abakirisitu gutera ibiti bya avoka.”

Na none, ngo akarere ka Gisagara gasanzwe kazwiho kubamo ingurube nyinshi, hari gutekerezwa ukuntu kazashyirwamo ibagiro rya kijyambere. Rero, ngo basabwa kugira uruhare mu gutuma iryo bagiro ritera imbere, bityo n’abaturage bakabasha gutera imbere.

Yunzemo ati “niba abantu begeranya ubushobozi bakabasha kubaka za etaji, kuki twe tutakorera hamwe kandi ko twagera kuri byinshi? Niba umuryango w’abihayimana runaka ufite ikibazo, kuki tutashakira umuti hamwe?”

Na none kandi ati “Uyu mwaka tuzita by’umwihariko ku muryango ndetse no ku rubyiruko. Kuki umuryango runaka wajya uhora mu makimbirane turebera? Tujye dushaka ibyo dukora nk’abaturanyi, bizananirane twagerageje.”

Yakomeje avuga ko abatuma urumogi rugera mu mashuri rukangiza urubyiruko akenshi baba bazwi. Nuko ati “dufatanye gushaka uko iki kibazo cyakemuka, kandi dufatanyije twese byashoboka.”

Ku bijyanye no kwifashisha ikorabuhanga, Musenyeri Filipo yasabye n’abapadiri bakuze gukora uko bashoboye kose na bo bakabimenya.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment