m_Abakene n’abirukanywe muri Tanzaniya bahawe imfashanyo ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 244

Abakirisitu gatulika bo muri paruwasi ya Crète Congo Nil iherereye mu karere ka Rutsiro bashyikirije abatishoboye n’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bo mu gace iyo paruwasi iherereyemo imfashanyo igizwe n’ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 244 by’amafaranga y’u Rwanda.

 m_Abakene n’abirukanywe muri Tanzaniya bahawe imfashanyo ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 2441

Abahawe iyo mfashanyo babarirwa muri 66 biganjemo abakuze bishimiye iyo mfashanyo bahawe, bashimira n’abakilisitu gatulika kubera umutima w’urukundo n’impuhwe bagize wo gufasha abatishoboye.

Padiri Gilbert Ntirandekura uyobora paruwasi ya Crète Congo Nil yabwiye abahawe iyo mfashanyo ko atari iyo kubavana mu bukene ahubwo ko ari iyo kubereka ko Imana ibakunda kandi ibazirikana.

 m_Abakene n’abirukanywe muri Tanzaniya bahawe imfashanyo ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 2442

Yagize ati “ibyo bintu byavuye ku mubyeyi w’impuhwe, ntabwo ari ibyo kukubeshaho n’abana bawe, n’urugo rwawe imyaka igihumbi, ahubwo ni ibyo kukwereka ko ububabare bwawe uko bumeze kose muri kumwe, ko atabatererana, ko ijisho rye ribahoraho. Musingize Imana, mushimire Imana ku bw’impuhwe zayo ibagiriye.”

Padiri Ntirandekura yabasabye kutabigurisha ku isoko ahubwo ko bagomba kubijyana mu muryango kugira ngo bitunge abawugize.

Umukozi w’umurenge wa Gihango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Tuyizere Bernadette, yashimiye abagize umutima w’urukundo n’impuhwe batanze iyo mfashanyo, ariko ashishikariza abakene bayihawe guharanira gukora kugira ngo bazave mu cyiciro cy’abakene, ahubwo na bo bazagere mu cyiciro cy’abifashije, kugeza ubwo ndetse na bo bazagera ku rwego rwo gufasha abandi batishoboye.

Abagenewe iyo mfashanyo bayishyikirijwe tariki 28/05/2014 ku munsi wahariwe kuzirikana umukene. Ibyahawe abo bakene birimo ibishyimbo, impungure z’ibigori, amasabune n’imyamabaro ni ibyo abakirisitu bo muri paruwasi ya Crète Congo Nil bafite umutima w’impuhwe n’urukundo bigomwe mu gihe cy’igisibo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment