m_Imiryango 60 yahawe inka ngo ibashe kurwanya imirire mibi yongera umusaruro

Uwahawe inka

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/05/2014, imiryango 60 ifite abana bagaragaza indwara ziterwa n’imirire mibi mu karere ka Nyamagabe yahawe inka mu rwego rwo kuyifasha kubona ifumbire ngo ibashe kongera umusaruro.

 m_Imiryango 60 yahawe inka ngo ibashe kurwanya imirire mibi yongera umusaruro1

Kayitesi Collette, ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyamagabe avuga ko nyuma yo gutangira gahunda yo kurandura imirire mibi hagaragaye ko hari imiryango ifite ubukene n’inzara kubera kutabona umusaruro uhagije bityo abana bakarwara indwara zikomoka ku mirire mibi, akarere kakaba karasanze kugira ngo gakemure icyo kibazo bisaba ko babona ifumbire ngo bongere umusaruro.

Ati “habayeho gahunda nyinshi zo gufasha abo bana kuva mu mirire mibi ariko ntibishire. Dushaka rero kubirandura duhereye hasi tubafasha kwifasha. Amatungo mato yaratanzwe ariko twaravuze tuti reka tubahe inka zibafashe kubona ifumbire bahinge beze, abana bafite ikibazo cy’imirire mibi babone amata yo kunywa, ariko cyane cyane kubafasha kubona umusaruro ufatika”.

Mukankundiye Julienne, Umwe mu babyeyi bahawe inka ufite abana b’impanga bagaragaraho imirire mibi avuga ko iyi nka izamufasha kuvana abana be mu burwayi bukomoka ku mirire mibi kuko azabasha kubona umusaruro uhagije abikesha ifumbire, ndetse yanabyara akabona amata yo kubaha.

“Niyemeje kuyorora kandi niyemeje ko abana banjye bazava mu mirire mibi, natombora yabyara nkazajya mbaha amata. Izamfasha kugira ngo mbone ifumbire mfumbire umurima babone ibyo kurya n’ibyo kunywa, nanjye mpinge utuboga nk’abandi,” Mukankundiye.

Imibare y’abana bafite indwara ziterwa n’imirire mibi mu karere ka Nyamagabe iri kugenda igabanuka kuko guhera muri 2012 habonekaga abana 900 mu bapimwaga bose, ariko ubu kuri raporo y’ukwezi kwa kane ku bana 34,550 abagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi ari abana 350 nabo bari mu nzira yo gukira.

Izi nka 60 zahawe iyi miryango ifite abana bafite ibibazo by’imirire mibi zaturutse mu ngengo y’imari y’akarere yahariwe ubuzima.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment