Hagamijwe kurandura no gukumira imirire mibi ku bana, Imishinga ifashwa na Compassion international yo mu karere ka Nyamagabe n’umwe wo mu karere ka Huye ariko uhuriye n’iya Nyamagabe mu itsinda rimwe yahuguye ababyeyi b’abana ifasha yibanze ku bafite abana bagaragayeho imirire mibi.

m_Imishinga ifashwa na Compassion international yigishije ababyeyi gutegura indyo yuzuye

Muri aya mahugurwa yahawe ababyeyi kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/05/2014, basobanuriwe ibigize ifunguro ryuzuye ndetse n’akamaro ka buri bwoko mu mikurire myiza y’umwana, ndetse bakaba banateguriye hamwe ifunguro ryuzuye bifashishije ahanini ibiribwa biboneka mu giturage kugira ngo isomo rirusheho gucengera.

Ngarambe Jean Damascène, umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, avuga ko nka bamwe mu bafatanyabikorwa ba leta y’u Rwanda ndetse no mu bo bafasha hakaba hagaragaramo abafite imirire mibi badakwiye gusigara inyuma mu kurwanya imirire mibi mu bana, bityo bakaba barafashe ingamba zo kongerera ababyeyi ubumenyi mu gutegura amafunguro yuzuye dore ko ari imwe mu mpamvu zituma abana barwara indwara ziterwa n’imirire mibi zikunze kugaragara.

Ati “Ni ukubaha ubwo bumenyi kuko byagaragaye ko hari igihe abana bagaragarwaho n’ingaruka z’imirire mibi atari uko babuze ibyo kubaha ari ukudasobanukirwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye. Turagira ngo bagende babishyire mu bikorwa ndetse bijye no mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Aya mahugurwa ku gutegura indyo yuzuye ngo yatumye ababyeyi bunguka ibintu binyuranye mu kunoza imirire, ndetse bakaba bagiye guharanira kugira imboga biyejereje kandi zihagije nk’uko Mwisizina Françine, umwe mu babyeyi bayitabiriye abivuga.

“Tugiye kujya dukora uturima tw’igikoni twinshi cyangwa dukore akarima gahagije tunagafumbire neza, niba imboga zijeho zize ari imboga nziza. Aya mahugurwa kandi atugiriye akamaro kuko hari ibyo tutari tuzi. Twari tuziko nk’iyo ndyo yuzuye ikeneye abana ariko tubonye ko n’abantu bakuru bayikeneye,” Mwisizina.

Guhindura imyumvire y’ababyeyi ku mitegurire y’amafunguro ngo bizakomeza gushyirwamo ingufu ababyeyi bigishwa ko bakwiye kwita ku mirire y’abana babo kandi ibya ngombwa by’ibanze babyifitiye iwabo, aho kumva ko amagi yose cyangwa imbuto bejeje bigomba kujya ku isoko, nk’uko Nyirazana Chantal ushinzwe iterambere ry’umuryango mu karere ka Nyamagabe abitangaza.

Muri rusange mu bana 1527 bafashwa n’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu itsinda ry’akarere ka Nyamagabe, abagera kuri 42 bagaragaweho n’ingaruka z’imirire mibi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment