m_Kugirango umuntu atere imbere agomba kuzigama

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2014 ubwo Umuryango nterangunga wita kubatishoboye ( World Vision) wari mu gikorwa cyo kugabira amatungo 300 bamwe mubaturage, yabashimiye umuhate bagize mu kwizigamira kugirango bakomeza gutera imbere mubikorwa byabo by’ubworozi.

 m_Kugirango umuntu atere imbere agomba kuzigama1

Uyu Muhango ukaba waranzwe no kugabira abaturage mu byiciro bitatu bitandukanye kandi muburyo butandukanye bwo kwizigamira kuko uwazigamaga ibihumbi 10 yabonye intama cyangwa ihene mu gihe uwazigamaga ibihumbi 50 yagabiwe inka y’inyarwanda naho abazigamye amafaranga ibihumbi 100 babona inka za kijyambere.

Umuhuzabikorwa wa world vision mu Karere ka Gakenke, Aimable Nsengiyumva avuga ko ataribwo bwa mbere batanze inka ariko bikaba bitaragiraga umusaruro bitewe nuko umuntu yayihabwaga bias nk’aho atabyiteguye kuburyo byabapfiraga ubusa.

Gusa ngo kuri ubu, Nsengiyumva avuga ko bahisemo kujya bagabira umuntu ubifitiye ubumenyi kandi ubishoboye kuburyo uwari ufite ihene ahabwa inka kandi n’utari ufite itungo agahera kuri ryarindi rigufi kugirango azagende amenyera buhoro uko borora.

Nsengiyumva yongeraho ko bagamije kugirango abaturage biteze imbere kandi bakaba barasanze 62% by’abaturage bakeneye inka kuko ubuzima butaborohera nta tungo.

Ati “ hano mu Gakenke twasanze 62% by’abaturage bakeneye inka, kuko ubuzima ntibushoboka hano nta tungo, ni ahantu hari abaturage benshi kandi ubutaka ni bucyeya, burasharira bigatuma bose baba bakeneye amatungo abaha agafumbire”.

Raphael Bizabarimana wo mu Murenge wa Nemba, umwe mubagabiwe Inka ya kijyambere avuga ko yagabiwe Inka kubera yabashije kwizigamira ibihumbi 100 ubundi akaba nawe yagabiye uwundi wari ufite itungo rigufi.

Ati “ ukuntu nabigezeho, nagendaga ntanga buri kwezi ibihumbi 10, umwaka urangiye rero mbagaze kubihumbi 100”.

Bizabarimana akomeza avuga ko nubwo inka y’inyarwanda yari afite yamuhaga ifumbire gusa ngo umusaruro w’amata wari mucye akaba yemeza ko agiye kujya abona umukamo uhagije ku nka ya kijyambere yagabiwe.

Marie Francoise Uwimana wo mu Murenge wa Gakenke nawe yorojwe Ihene, avuga ko itungo rije mu muryango wabo rizamugirira akamaro kuko rizamuha umusaruro uzamufasha kugirango akomeze kurihira umwana we amashuri.

Uwimana nawe avuga ko kugirango abone ihene yahawe byamusabye kwizigamira amafaranga ibihumbi 10 aho yazigamaga amafaranga igihumbi buri kwezi nuko nyuma y’amazi 10 agera kuri wa mubare yasabwaga bikaba bitumye ahabwa Ihene.

Ati “ akamaro ko kwizigamira nabonye nuko kangejeje kuri iri tungo nkaba nshishikariza nabagenzi banjye kubikora kuko bituma unabonamo isabune hamwe n’agatenge”.

Anonciatta Mukamusoni wo mu Murenge wa Gakenke nawe yagabiwe inka ariko y’inyarwanda avuga ko ateye intambwe kuko yari afite ihene akaba abonye inka igiye gutuma abana be bagiye kujya babona amata.

Mukamusoni avuga ko kimwe nabandi nawe yagiye yisigamira aho buri kwezi yagendaga atanga uko yishoboye kuburyo mu mwaka yari amaze kugera kumubare w’ibihumbi 50 akaba yanagabiye mugenzi we Ihene.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Gakenke, Uwitonze Odette avuga ko igikorwa nk’iki ari ingirakamaro kuko kizatuma abaturage barushaho kwikura mu bukene kandi aribo babigizemo uruhare.

World Vision ikaba yatanze amatungo 300 muri buri cyiciro uko ari bitatu hakaba hatanzwemo amatungo ijana kandi yose yahawe abaturage baturutse mu Mirenge ya Nemba, Gakenke na Karambo aho uyu muryango ukorera.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment