m_ibimaze kugerwaho n’abafatanyabikorwa

Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe kugira ngo umwaka w’imihigo wa 2013/2014 urangire, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro riratangaza ko ibyo abafatanyabikorwa biyemeje kugeraho muri uyu mwaka w’imihigo bihagaze neza ku buryo nta mpungenge bafite zo kuzatuma akarere katagera ku  mihigo kiyemeje nk’uko byakunze kugenda mu myaka yashize.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene, avuga ko kuba imihigo y’abafatanyabikorwa ihagaze neza ngo byatewe na gahunda yashyizweho yo gukora isuzuma rya buri nyuma y’amezi atatu ry’aho ibikorwa bigeze, ku buryo ibibazo byabaga birimo byamenyekanaga bigashakirwa umuti hakiri kare. Ibi ngo bitandukanye n’uko byagendaga mu myaka yashize kuko hakorwaga isuzuma rimwe gusa mu mpera z’umwaka w’imihigo.

 Nsanzimfura avuga ko ibyo abafatanyabikorwa biyemeje ngo nta kibazo kirimo kuko biri kugenda neza kandi biri no kwihuta, yemwe ngo nta n’ubwo bizadindiza imihigo y’akarere ku buryo mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro bateganya gukora raporo ya nyuma igaragaza ibyo abafatanyabikorwa bagezeho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014.

Icyakora haribazwa niba koko ibyo bikorwa byanditse mu mpapuro bigaragaza impinduka mu iterambere ry’abaturage b’akarere ka Rutsiro, dore ko buri mwaka hagaragazwa raporo z’ibyagezweho, nyamara akarere kagakomeza kubarirwa mu turere tw’igihugu dukennye cyane kurusha utundi.

Nsanzimfura uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro  yasobanuye ko abafatanyabikorwa basanzwe mu karere bakora uko bikwiye, bijyanye n’ubushobozi baba bafite. Ikibazo akarere gafite ngo ni uko nta bafatanyabikorwa bakomeye kandi bafite n’imishinga minini baboneka muri ako karere.

Yaboneyeho gusaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC kohereza mu karere ka Rutsiro abafatanyabikorwa bafite imbaraga ku buryo  umufatanyabikorwa yaza akamara nk’imyaka itanu, akagaragaza na gahunda y’ibikorwa azageraho muri iyo myaka itanu, ku buryo nibura iyo myaka itanu yazajya kurangira bigaragara ko hari ikintu cyahindutse mu karere.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro barateganya ko mu kwezi kwa munani bazamurikira abaturage ibyo bagezeho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014 kuko ngo haba hari byinshi byakozwe, nyamara abaturage bo ntibabimenye.

Kumurika ibyo bikorwa ngo bizatuma abakoze neza bashimwa, abatarakoze neza na bo bibatere umwete kugira ngo ubutaha bazikosore.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment