Isumo ry’amazi riherereye mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi ryayobotswe na benshi kuko ngo bahabonera ibisubizo bakanahakirira indwara.

 m_1

Binjira mu isumo amazi akajya abamanukiraho

Mutuyeyezu Ildephonse ni umwe mu basengera muri ayo mazi atanga ubuhamya avuga ko aturuka mu Karere ka Gasabo akaza kuhasengera akurikiyeyo ko ahabona imbara z’umwuka wera.

Uretse no guhabwa imbaraga  avuga ko yahakiriye indwara y’ibisazi bityo akaba asanga atareka kuhasengera.

Ati ” Njyewe ubu umbona nari umusazi wiruka ku musozi nyuma yo kumvuza mu bapfumu sinkire naje muri aya mazi mpava nakize“.

Mukamusoni Valentine we avuga ko impamvu ajya gusengera muri ayo mazi y’isumo ry’ahitwa ku Rusumo ari ukugira ngo ibibazo bye bisubizwe.

Ngo n’igihe cyo kujya kwihererana n’Imana kuko Yezu yabasabye kujya biherera nabo bagasenga bari mu butayu.

 Nyamara n’ubwo aba basengera mu mazi bavuga ko bahabonera umwuka wera abenshi usanga bafite impungenge ko bashobora guhuriramo n’ingorane bitewe n’uko ayo mazi usanga afite umuvumba mwinshi ku buryo umunyantege nke yamutwara nk’uko Bazambanza Vincent waje kuhasengera abivuga.

Avuga ko iyo ukihatunguka uri umunyabwoba utabasha kwinjira muri ayo mazi kuko usanga afite imbaraga nyinshi cyane ku buryo umuntu udafite imbaraga yamutwara.

Gasasira Emmanuel ni umuturage uturiye hafi y’iri sumo uhamya ko higeze kurigitiramo umuntu akabura burundu.

Avuga ko bamushakishije bamubona iminsi 3 ishize akaba asanga bari bakwiye kubireka kuko bahuriramo n’ingorane.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal avuga ibikorwa byo kujya gusengera muri iri sumo ry’amazi abifata nk’ubuyobe akaboneraho gusaba ababikora kubireka kuko bashobora guhuriramo n’ingorane ahubwo bakagana insengero kuko ari cyo zashyiriweho.

Ati” Tuzafatanya n’inzego zishinzwe umutekano tubakureyo kuko basengera ahatemewe”.

Mu karere ka Gicumbi usanga hari ahantu hatandukanye hasengerwa n’imbaga y’abantu muri ho hari umusozi witwa ikadeshi uherereye mu Murenge wa Kageyo, n’ubuvumo buherereye mu Murenge wa Byumba no mu Murenge wa Shangasha.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment