Urubyiruko rutandukanye rw’Abanyagatolika rwo mu Karere ka Burera rutangaza ko kuririmba mu ma korali birufasha kugira imyitwarire myiza rukirinda ingeso mbi.

Umuririmbyi wo muri Korali Gatolika wishyingiye cyangwa ugaragaweho ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge arahagarikwa

Umuririmbyi wo muri Korali Gatolika wishyingiye cyangwa ugaragaweho ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge arahagarikwa

Mu ma paruwasi Gatolika yo mu Karere ka Burera ugasanga Amakorali menshi aririmba indirimbo zihimbaza Inama, yiganjemo urubyiruko. Nko muri Paruwasi Butete, iri mu Murenge wa Cyanika, hari Amakorali agera kuri 20, agizwe n’abaririmbyi nka 50 imwe imwe.

Ayo Makorali afasha urubyiruko cyane kuko ngo uretse kuririmbira Imana banigiramo kwitara neza no hanze ya Korali, bagatandukana n’abandi bantu batayirimo.

Urubyiruko rutandukanye ruyaririmbamo ruvuga ko umuntu uri muri Korali yirinda ingeso mbi zirimo kunywa ibiyobwenge nka kanyanga ndetse no kwishyingira bikunze kugaragara muri rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera.

Habimana Gerald, umwe mu baririmbyi, avuga ko kuba umukristu Gatolika yafatwa ari kunywa Kanyanga ari igisebo kuri Kiliziya Gatolika.

Ariko ngo umuririmbyi ugaragaweho iyo ngeso arahagarikwa, bakamushyira ku murongo, n’undi wese wabitekerezaga akabireka kuko aba azi ko azirukanwa kandi aba yaraje muri Korali abishaka kandi abikunze.

Agira ati “Iyo umuririmbyi afite ingeso mbi nk’izo ngizo turamuhana akabireka. Turamwegera tukamwereka ibyiza byo kuba muri Korali akabyumva, tukamubwira ibibi byo kunywa ibiyobyabenge bityo iyo abyumvise abasha kugaruka ibyo akabyihorera.”

Kankundiye Divine we avuga ko abakobwa bari muri Korali bigishwa kwitonda, bakazashaka abagabo igihe kigeze aho kwihutira kwishyingira bavuga ko abagabo babuze. Uwishyingiye ngo bamuhagarika muri Korali.

Agira ati “Ntabwo bakunze kwishyingira cyane! Impamvu atari cyane tureba buryo ki twakunga ubumwe, ufite ikibazo akakivuga, tukagikemurira hamwe. Iyo yishyingiye aba avuye muri Korali. Tukamushishikariza kugira ngo yige agarukire Imana byihuse…akagaruka muri Korali.”

Kanyanga ndetse no kwishyingira ni bimwe mu by’ibanze byugarije urubyiruko rwo mu karere ka Burera. Abanywa Kanyanga n’abayicuruza barahanwa, bagafungwa ariko nticika burundu.

Abishyingira bo ngo baba biyumvisha ko umukobwa urengeje imyaka 20 aba yashaje, ku buryo ashobora kubura umugabo.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment