Umuyobozi wungirije w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko umuryango w’Abayisilamu butazahwema gutanga inkunga yabo mu gufasha Leta kubaka igihugu barwanya buri wese wagarura ivangura mu banyarwanda.

Basabwe kurwanya uwari we wese ububa amacakubiri mu banyarwanda

Basabwe kurwanya uwari we wese ububa amacakubiri mu banyarwanda

Ni mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wateguwe n’Abayisilamu mu Karere ka Kirehe aho bunamiye inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi ku wa 25 Kamena,bubakira na bamwe mu bacitse ku icumu.

Chekh Ntawuziyandemye Ibrahim wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko Isilamu yifatanyije n’abarokotse Jenoside.

Ati“Ibyo tuzaba dufitiye ubushobozi ni ibizadusaba kwitanga kugira ngo tubarengere tuzabikora tubarinde agahinda mwahuye nako n’ubwo tudashobora kukabahanagura, Abayisilamu bo mu Ntara y’iburasirazuba bifatanije n’Abayisiramu ndetse n’abandi barokotse Jenoside bazira uko baremwe nyamara batigeze bagiramo uruhare urwo ari rwo rwose”.

Yakomeje avuga ko Abayisilamu bazarinda igihango bafitanye na Leta y’u Rwanda. Ati“Ndasaba Abayisilamu si Abayisiramu bo mu Rwanda ni Abayisilamu bose bazabona ubu butumwa kurinda igihango dufitanye na Leta y’u Rwanda kuko twambuwe byinshi twitwa abaswahili, twamburwa amashuri y’Intwari, twamburwa amashuri i Gatsibo, ariko Leta y’u Rwanda irayadusubiza iti muri Abanyarwanda nk’abandi,twe na Leta tube impeta n’urutoki (Pete na Kidole).

Yasabye buri wese kwirinda guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ati“Buri wese azi ijambo ‛Never again’bivuze ngo Jenoside ntizongere kuba, ni yo mpamvu buri wese akwiye kwibuka Jenoside kugira ngo ahore ari maso kuko abakoze Jenoside baracyariho duhangane na bo tubarwanye”.

Imana yaravuze ngo uwemera Imana uzica umuntu akamena amaraso azagerwaho n’umuvumo ndetse no ku munsi w’imperuka azaba mu muriro utazima ni cyo gihembo cy’abamena amaraso y’abandi”.

Ku bufatanye n’umuryango abasangirangendo w’abahadji, Abayisiramu burubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Maricie Mukanyaramba arashimira umuryango w’Abayisilamu ku nkunga yo kumwubakira ati“Aba bagiraneza barakabyara bampaye inzu, mfite ubumuga ntacyo mbasha kwikorera nabaga hanze ngiye kubona mbona bangezeho none batangiye kunyubakira bampaye ibyishimo ntakekaga”.

Ni incuro ya Gatatu Abayisilamu ba Kirehe bakora gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakora n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye, ni gahunda izakomeza.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment