Inama yahuje Polisi n’itorero rya Islam mu Karere ka Ruhango tariki 17/05/2016, yashojwe impande zombi ziyemeje ubufatanye mu kubungabunga umutekano.

Inzego zishinzwe umutekano zagiranye ina n'Abayisilamu

Inzego zishinzwe umutekano zagiranye ina n’Abayisilamu

Inama yabereye ku musigiti w’Abayisilamu mu mujyi wa Ruhango, iyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo ACP Nkwaya Francis.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, akaba yasabye Abayisilamu bo mu Karere ka Ruhango kurangwa n’ubufatanye baharanira icyabateza imbere, bakarangwa n’ubushishozi birinda ababajyana mu bishuko bibadindiriza iterambere.

Yagize ati “Iki gihugu twese ni icyacu, tugomba guhuriza hamwe imbaraga tukakibungabungira umutekano, twirinda gutega amatwi abashaka ko dusubira inyuma. Mugomba kurangwa n’urukundo, kwanga ikibi, gukunda igihugu murangwa n’ubushishozi”.

Uyu muyobozi akaba yagaragarije Abayisiramu basengera mu Karere ka Ruhango, ko umutekano ari wo shingiro rya byose. Ati “No kuba muza gusenga buri wa Gatanu, ni uko mufite umutekano, mureke rero dufatanye kuwubungabunga”.

Abayisilamu bari bitabiriye iyi nama yabahuje n’inzego z’umutekano zitandukanye, bagaragaje ibyishimo by’nshi, kuko ngo ni bwo bwa mbere basuwe n’abayobozi bakuru, bahuriza ku kintu kimwe ko bagomba gufatanye mu kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda n’igihugu.

Umuyobozi w’idini rya Islam mu karere ka Ruhango, Sheih Ntawukuriryayo Ismael, yavuze ko ashimira cyane Leta y’ubumwe, kuko yabahaye agaciro batigeze bagira na rimwe. Ati “Rwose kubera ukuntu twitabwaho mu ngeri zose, tubijeje ubufatanye mu kwiyubakira igihugu”.

Iyi nama ikaba ihuje inzego zombi nyuma y’igihe gito hakomeje kuvugwa bamwe mu bayisiramu, bashukwa bakajyanwa mu mitwe y’iterabwoba. Abayisiramu bo mu Karere ka Ruhango, bakaba bavuga ko bari maso ntawe bazemerera ngo abajyane mu bishuko, bibadindiriza iterambere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment