Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baravuga ko banejejwe no kuba itorero ADEPR ryarabahagaze imbere rikabasaba imbazi, bakaba biteguye kuzitanga.

Nyuma yo gusabwa imbabazi na ADEPR biteguye kuzitanga

ADEPR yasabye imbabazi abarokotse Jenoside Abatutsi

Tariki 01/05/2016, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu Rev. Pasteur Sibomana Jean, ni bwo yahagaze imbere y’abarokotse Jenoside, avuga ko asabye imbabazi mu izina ry’itorero ahagarariye.

Yagize ati “Ba nyakubahwa mwese muri aha, n’abarokokeye aha ku Mayaga, mu izina ry’itorero mpagarariye aka kanya, nsabye imbabazi, nsabye imbabazi, nsabye imbabazi, za bamwe mu bashumba bacu bitwaye uko bitari bikwiye, bagateshuka ku ndangagaciro z’abashumba, zo kurengera abari mu kaga byaba na ngombwa ukabitangira”.

Uyu muyobozi akavuga ko batewe ipfunwe, n’abashumba babo bagize uruhera muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo basabye imbabazi kandi bakaba baniteguye gusiba icyuho cyabo, bakora ibitandukanye na bo.

Abarokokeye aha, bakavuga ko bakimara kumva ubusabe bw’imbabazi za ADEPR, ngo nabo nta kabuza kuko bagomba kuzitanga.

Nzigiyimana Celestin, ni umwe mu barokokeye aha agira ati “njye nyimara kumva basabye imbabazi, nahise nduhuka ku mutima, ndavuga ini, noneho aba bashumba batandukanye n’ababandi batwiciye abacu, wasanga aba bagiye kutwubaka noneho”.

Nzigiyimana akavuga ko uretse n’itorero rya ADEPR, ko nandi matorero yose naza akabasaba imbabazi, bazaibaha yewe ngo bo banahereye cyera binginga ababahemukiye kuza bakiyunga bakabaha imbabazi, ahubwo gusa ngo ukabona babafitiye umujinya udasanzwe.

Nkuranga Egide, umuyobozi wungirije wa Ibuka, avuga ko ari ubwa mbere, babona idini risaba imababzi. Ati “ndatunguwe pee, ni ubwa mbere twumva idini risaba imbabazi”.

Nkuranga, agasaba iterero rya ADPER, kudahagararira aha, ahubwo igatera indi ntambwe igasaba aindi madini guca bugufi bagasaba imbabazi.

Amayaga, aho ADEPR yasabiye imbabazi, havugwa umushumba wayo Utazirubanda Leonce, waranzwe n’ubugome buhambaye. Aho yabonye Abatutsi bahungira mu rusengero yayoboraga I Kareba, akabwira abandi bakiristu, ati “Erega aba ntabwo baje gusenga, ahubwo barahunga bya bindi mwumva, ariko ntimugire ikibazo imbaho zo kubahamba zirahari”.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment