Bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare banyuranya na gahunda ya Leta yo gukura umuturage mu bukene.

Umusaruro wariyongereye

Umusaruro wariyongereye

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi, mu isuzumabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyagatare.

Jean Paul Munyandamutsa umuhuzabikorwa w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere muri RGB, anenga ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare batajyana na gahunda za Leta.

Ngo mu isuzuma bakoze byagaragaye kuri umwe mu bafatanyabikorwa ufasha abantu batajyanye n’icyiciro Leta yemera ko ari bo bafashwa.

Ikindi ngo uyu mufatanyabikorwa n’ubwo afasha amakoperative guhinga n’umusaruro ukazamuka ariko na none yibagiwe gahunda yo guhuza ubutaka.

Ati“Ntibikabije ariko umwe twabonye atanga mituweli ku bantu atumvikanyeho n’ubuyobozi. Ikindi ngo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi nibyo ariko ntabwo ubutaka amakoperative afasha buhujwe kandi ariyo politiki ya Leta.”

Koperative Ramba Gatunda yo mu murenge wa Gatunda, ihinga ibigori ku buso bwa hegitari 110 bw’abanyamuryango 200 mu tugari 3 ku butaka butandukanye.

Ubutaka bwabo ngo ntibuhujwe kubera rimwe na rimwe imiterere y’umurenge ndetse n’ubutaka buto kuri bamwe.

Muhimpundu Ruth Perezida wa koperative Ramba Gatunda avuga ko bamenye gukoresha ifumbire ndetse bongera n’umusaruro uva kuri toni imwe n’igice kuri hegitari ugera kuri 6.

Kudahuza ubutaka ariko nawe yemera ko ari imbogamizi kuko batabona uko bakoresha imashini zihinga.

Agira ati “Kubona imashini zihinga ni ikibazo kuko ubutaka bwacu buratandukanye cyane. Uretse umuntu ku giti cye ahungishije hegitari ye n’undi uko. Gusa twishimira ko RDO yatumye twongera umusaruro.”

Mu bandi bagenerwa bikorwa bahawe inkunga mu buryo butajyanye na gahunda ya Leta ni amakoperative y’abafite Virusi itera sida bishyuriwe mutuelle kandi batabarizwa mu cyiciro cya mbere cya icya kabiri cy’ubudehe.

Umufatanyabikorwa akaba yemeye ko yakoze ikosa kuko atari azi ko ari byiza gukorana n’ubuyobozi kugira ngo amenye abakeneye inkunga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment