Umuyobozi  wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare yemeza ko abishe Abatutsi muri Jenoside bishe Imana kandi itajya ipfa.

 

Urubyiruko rwatawe mu migezi rwibutswe

Urubyiruko rwatawe mu migezi rwibutswe

Yabivuze kuri uyu wa 06 Gicurasi ubwo urubyiruko ruri mu mashuri rwibukaga bagenzi barwo bazize Jenoside.

Ni igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bibumbiye mu muryango FPR Inkotanyi.

Twagirayezu Emmanuel umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyagatare yavuze ko abishe abatutsi muri Jenoside batazabona ijuru mu gihe bakizwa batabanje gusaba imbazi abo biciye.

Ngo icyo gihe baba babeshya abapasitoro n’abapadiri.

Yemeza ko Abatutsi bishwe bazabona ijuru kuko bishwe nta cyaha uretse uko baremwe.

Ati “ Niba umuzuko uzabaho, na njye nemera ko Abatutsi bazazuka. Ahubwo ababishe bafite ibyago bikomeye kuko bishe Imana kandi itajya ipfa.”

Avuga ko uwakoze Jenoside wihana neza ari ubanza gusaba imbabazi uwo yahemukiye cyangwa akanerekana umubiri w’uwo yishe ugashyingurwa mu cyubahiro.

Nkubiri Dominique umukozi ushinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi yasabye urubyiruko rwiga gutekereza icyo rwamarira abarokotse jenoside.

Ngo amasomo biga hatarimo kumenya no gufasha mu bibazo bikomeye byagwiririye igihugu ntacyo baba biga.

Nk’abayobozi b’ejo ngo bagomba kumenya no gutangira kwimenyereza gukemura ibibazo by’igihugu.

Agira ati “ Mwebwe rubyiruko iyo muri ku ishuri cyangwa mu rugo, mutekereza iki ku gihugu cyanyu cyane ku barokotse jenoside. Hari ababayeho nabi mukwiye kubegera bakisanga mu muryango ntibigunge.”

Ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bwasabye urubyiruko kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.

Ngo uwo bazayumvana bazamenye ko ari umugome akaba n’umwanzi w’igihugu.

Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside, byahuriwemo n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, ishuri ryisumbuye rya Nyagatare n’urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment