Bamwe mu baturage bo mu Bugesera bagerwaho n’inyigisho za mvura nkuvure, baravuga ko zabomoye ibikomere batewe n’amakimbirane n’ibibazo bahuye na byo.

Mvura nkuvure ngo ifasha abaturage gusohoka mu bibazo

Umuyobozi wa Duhumurizanye Iwacu Rwanda

Nyabanika Laurence ni umuturage wo mu Murenge wa Mwogo akaba yariciwe umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, avuga ko yari yaranze abantu bose ku buryo nta wamugeraga mu maso.

Agira ati “ Ariko kuva aho ngiriye mu itsinda mvura nkuvure numvise umutima wanjye uruhutse ku buryo ubu n’ubwo banyiciye abana ariko nafashe abo ndera kubera kubohoka”.

Nyiramuhire Jeanne we avuga ko yafashwe nabi na se umubyara ndetse na mukase, ariko mvura nkuvure ikaba yaratumye abohoka arababarira.

Uretse abahuye n’ibibazo bisanzwe gahunda ya Mvura nkuvure yafashije n’imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane maze yongera kubana neza. Aba barimo uwitwa Nyiramana Leonie wahoraga mu makibirane n’umugabo we.

Agira “ Nta mutekano wabaga mu rugo rwacu ndetse nta ni cyizere namugiriraga kuko buri gihe numvaga yagiye muburaya. Kubera mvura nkuvure ubu nsigaye mbanye n’umugabo wanjye neza”.

Mvura nkuvure ni uburyo abafite ibibazo bahura maze bakabiganiraho mu matsinda nk’uko bivugwa na Theophile Sewimfura uyobora Duhumurizanye Iwacu Rwanda ari yo yazanye mvura nkuvure.

Ati “ Abantu bafite ibibazo barahura bakaganira ku bibazo bafite hanyuma bakabishakira ibisubizo. Ibirero bikaba bibakura bituma bongera kugira icyizere cyo kubaho”.

Gahunda ya mvura nkuvure yatangiye mu mwaka wa 2013, aho abayitabira bashyirwa mu itsinda riba rigizwe n’abantu bari hagati ya 10 na 15, maze bagasangira ubuzima ku bibazo baba bafite ari na ko ababashije kubisohokamo basangiza ababifite uburyo babivuyemo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment