Amatorero y’abasenga arahamagarirwa gusana imitima yahungabanyijwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko hari abayirokotse bafite ikibazo cy’ihungabana baterwa no kutibagirwa ibyo bakorewe.

m_Amatorero ahamagarirwa gusana imitima yahungabanyijwe na jenoside

Baremeye inka ebyiri mu miryango yabuze abana muri Jenoside

N’ubwo yabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabanda Manasseh wo mu Kagari ka Bibungo, mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi; kubura ababyeyi ababyeyi n’abavandimwe byamuteye igikomere cyamuviriyemo ihungabana, yakize kubera amasengesho n’inyigisho z’itorero.

Mu buhamya yatanze tariki 7/5/2016, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 22, abari abayoboke b’Itorero Presibiteriyene (EPR), bo muri Paruwasi ya Ruyumba mu murenge wa Nyamiyaga, Kabanda yagize, ati “Jenoside imaze guhagarikwa, nagize ibyago byo guhura n’ihungabana, umutima wanjye ugahora ukumbuye abantu banjye bishwe”.

Ngo byabaga ngombwa ko ajya kwirirwa ku byobo babajugunyemo akahamara umunsi wose, agataha yarakaye akubita abantu bahuye. Iryo hungabana ryakijijwe n’uko yaturiye abakristo basengana bakamufasha kubyakira no kubabarira abamwiciye.

Yaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda gukiranuka kuko “Umuntu ntazabazwa ibyo yakorewe ahubwo azabazwa ibyo yakoze”; uko niko Kabanda abivuga.

Pasiteri Mukeshimana Jean Marie Vianney, umuyobozi wungirije wa Presipiteri ya Remera, atangaza ko ubuhamya bwa Kabanda bugaragaza umuhamagaro w’Itorero kuko itorero riba rigomba gukora ubutumwa bufasha abantu kwiyakira no gutanga amahoro.

Aragira, ati “Ni misiyo itorero muri rusange rifite, ntabwo ari EPR gusa. Itorero rigomba kugira ubutumwa busana imitima, ubutumwa bubwira abantu kubana mu mahoro. Uwakoze jenoside tumwibutsa yuko agomba gusaba imbabazi, naho uwayirokotse tumwibutsa gushima Imana ariko no kubabarira”.

Mucundanyi Robert, Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu karere ka Kamonyi, atangaza ko ari uruhare rw’amatorero mu komora ibikomere bya jenoside. Ati “isomo rivuyemo ni uko amatorero yose yagombye gufata iya mbere mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kuko ari yo ntego ya Leta y’ubumwe”.

Abayoboke ba EPR Ruyumba bibutswe barenga 100, harimo abana 10 bafashwaga n’umushinga Compassion Internationale. Ku bufatanye bw’abakozi b’uyu mushinga mu turere twa Kamonyi na Muhanga, Itorero ryaremeye inka, imiryango ibiri y’abana bibukwa.

Tag for promotion: ADEPR Church in  Kamonyi helped two families who lost kids in Kamonyi District 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment