Nyuma y’ibyumweru biriri muri gahunda y’ivugabutumwa bise ‘Total Member Involvement’ (TMI) ryaberaga mu Rwanda ryashojwe benshi bamaze kugarukira Imana.

Babatijwe mu mazi magari

Babatijwe mu mazi magari

Ubwo iki gikorwa cyasozwaga tariki ya 28/05/2016, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango, i Gitwe ku gicumbi cy’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Burundi na Kongo y’Iburasirazuba. Ahari hateraniye Abakirisitu b’abayoboke b’iri torero.

Muri Kaminuza ya Gitwe ahabereye umubatizo ari na ho bakoreye igiterane gisoza ivugabutumwa cyari kitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 7 baturutse mu turere twa Kamonyi Nyanza na Ruhango, habatijwe abantu 1458, wari umubatizo wamaze amasaha atatu n’igice aho muri Yorodani habatizaga abapasitoro barindwi icyarimwe.

Bikavugwa kuva aya mavuna yatangira tariki ya 13 Gicurasi kugeza tariki 28 Gicurasi 2016, yabashije guhindura benshi mu ivugabutumwa ndetse ibihumbi n’ibihumbi by’Abakirisitu bikaba byiyeguriye Imana babihamisha umubatizo kuri bo bavuga ko babatijwe nk’uko umwami wabo Yesu yabatijwe mu mazi menshi. Nibura ngo mu Rwanda hakaba harabatijwe abantu basaga ibihumbi 90.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantifiti b’Umunsi wa Karindwi mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango Pr. Athanase, akaba yavuze ko iki ari igikorwa gishimishije, ndetse ko ivugabutumwa ritagarukiye aha, kuko rigomba guhoraho, bakangurira abantu kwiyegereza Imana.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ku Isi Pr. Ted Wilson nawe yitabiriye aya mavuna amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda aho yari ayoboye ivugabutumwa rifite insanganyamatsiko igira iti’Guhishurirwa Ibyiringiro’ aho yakoreye amavuna mu Karere ka Rubavu. Iri vuga butumwa rikaba ryarabereye ku ma site 2300 mu Rwanda hose.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment