Abahagarariye amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Rutsiro barizeza akarere ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta mu bayoboke babo.

No muri Islam ngo bakomeza kwigisha Abayisilamu kwitabira gahunda za Leta

No muri Islam ngo bakomeza kwigisha Abayisilamu kwitabira gahunda za Leta

Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje amadini n’amatorero ku wa 10 Gicurasi 2016 akarere kagaragaje ko amadini afite uruhare runini mu gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta,amadini nayo akaba yiyemeje gukomeza gukora ubwo bukangurambaga mu bayoboke babo.

Rukeribuga Emmanuel uyobora itorero ry’abaperisebuteriyani(EPR)muri Paruwasi ya Bushaka mu Murenge wa Boneza ati” Twebwe abayoboke bacu dusanzwe tubakangurira gukurikiza gahunda za Leta ariko nk’uko mu nama byagarutsweho hari izasigaye inyuma tugiye gukomeza ubukangurambaga”

Naho Ndagijimana Aman umuyobozi wungirije w’idini ya Islam mu karere ka Rutsiro ati” nk’idini ya Islam turumva ubukanguramba bwa gahunda za Leta ni ngombwa nk’uko dusanzwe twigishha Abakirisitu kugira isuku ntitwakora ubukangurambaga ku isuku ngo basigare inyuma ikindi tubabwira ko umusiramu mwiza ari ufite ubuzima bwiza ubwo rero no gutanga Mitiweli ntitwabura kubibigisha n’ibindi ariko tugiye gukomeza ibyo twatangiye ”

Umuyobozi w’akarere Ayinkamiye Emerence yavuze ko inama nk’iyi yateguwe kugirango abanyamadini bongere bibutswe uruhare rwabo mu gufasha akarere gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta akemeza ko abanyamadini kuba biyemeje kubafasha bizaborohereza mu kugera ku ntego biyemeje nk’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize ati”Ubundi inama nk’iyi yaduhuje n’abanyamadini twashakaga kubibutsa inshingano zabo bafite zo kudufasha gukora ubukanurambaga kuri gahunda za Leta kuba bemeye ko bazakomeza kudufasha muri izo gahunda bizadufasha kugera ku ntego zacu nk’akarere”

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ibibazo byugarije akarere birimo kuba hari abana bata amashuri,kudatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage nk’uko bikwiye, isuku nke ikigaragara ndetse n’imirire mibi ku bana ibi byose abanyamadini ngo babihagurukiye byarandurwa burundu.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment