Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yasabye Abakirisito bakoze ibyaha bya Jenoside gusaba imbabazi.

Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye abakirisito bakoze ibyaha bya Jenoside gusaba imbabazi imiryango bahemukiye

Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye abakirisito bakoze ibyaha bya Jenoside gusaba imbabazi imiryango bahemukiye

Ubwo bibukaga ku wa 26 Gicurasi 2016, abihaye Imana baguye muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Musenyeri Bimenyimana yasabye Abakirisito bakoze Jenoside guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Bimenyimana ati” Ubutumwa naha abantu muri iki gikorwa cyo kwibuka ni uko Abakirisito bakomera ku nshingano z’Ubukirisito mu kwemera, mu rukundo kandi n’uwakoze icyaha cya Jenoside akemera gusaba imbabazi umuryango yahemukiye.”

Aha umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yanenze Padiri Seromba wazanye imodoka ya Gatipirari(Caterpillar) ikica abantu, cyakora kugira ngo abapadiri bakoze amakosa nk’ayo ntibongere guhabwa kuyobora Abakirisito bitanyuze mu rukiko rwa Kiliziya kuko bigomba gukoranwa ubushishozi.

Akomeza avuga ko kuba abantu barahungiye muri Kiliziya bizeye ko bahakirira hanyuma bakahagwa atari ibintu bishimishije gusa abatoje interahamwe ngo bazigishije kutagira icyo batinya kuko nta kintu Gitagatifu batinyaga kuko babanzaga bakajya ahari isakaramento.

Musenyeri Rwakabayiza Dieudonne wari mu bahingwaga muri Paruwasi ya Mibirizi avuga ko inzira y’umusaraba banyuzemo yari ikomeye kuko bamaze iminsi barwana n’interahamwe zifite imbunda n’amagerenade bo bakoresha amabuye.

Musenyeri Dieudonne  yashimiye cyane nyakwigendera wahoze ari Padiri mukuru wa Paruwase ya Mibirizi Yozefu Boneza wasaga nk’aho ari umubyeyi wabo bose wakoresheje imbaragaze zose arwana ku bantu bari bahungiye kuri Paruwasi ngo badapfa.

Yagize ati” Iyo twabaga turi kumwe na Padiri Boneza twumvaga ntacyo twaba kuko yaturemaga umutima agakunda no kumenya amakuru yo hanze mu bihe bibi twari turimo, tumaze gufata icyemezo cy’uko agenda kuko yashakishwaga cyane natwe twasigaye twihebye.”

Padiri Boneza wari ufite imyaka 30 benshi bavugaho ubutwari ngo yakundaga kurema umutima abandi bapadiri babanaga akababwira ko bagomba kwirwanaho kugeza ku iherezo ry’ibihe bari barimo kuko yabonaga nta kundi byagenda gusa icyabababaje ni uko yishwe n’izo nterahamwe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment