Mukakibibi Melanie yarokokeye ahitwa I Rango mu Karere ka Huye, atabawe n’Inkotanyi yari amaze gucukurirwa umwobo ajugunywamo

Mukakibibi Melanie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko abacitse ku icumu bose babariye ababiciye ariko Imana itazabababarira.

Mukakibibi avuga ko uwakoze jenoside Imana itazamubabarira.

Mukakibibi avuga ko uwakoze jenoside Imana itazamubabarira.

Mukakibibi Melanie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko abacitse ku icumu bose babariye ababiciye ariko Imana itazabababarira.

Yabitangaje mu buhamya yatanze kuri uyu wa 18 Mata, mu ijoro ryo kwibuka abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza bishwe muri Jenoside

Ashima ingabo zahoze ari iza RPA zamurokoye na bagenzi be, akavurwa ndetse n’umwana we.

Hunamiwe Abatutsi bajugunywe mu migezi hashyirwa indabo mu mugezi w’umuvumba.

Hunamiwe Abatutsi bajugunywe mu migezi hashyirwa indabo mu mugezi w’umuvumba.

Agira ati “Ndashima ingabo z’Inkotanyi zaturokoye twamaze gucukurirwa umwobo wo kujugunywamo. Ndashima nyakubahwa perezida wa Repubulika niwe utumye turiho kandi tubayeho neza, ndamukunda n’inkotanyi zose.”

Yemeza ko we na bagenzi be batanze imbabazi ku babiciye ababyeyi, abana, abo bashakanye ndetse n’abavandimwe.

Ngo uruhare rw’abacitse ku icumu rwo gutanga imbabazi bararurangije hasigaye urw’Imana akeka ko itazababarira.

Ati“Uwiteka waturemye azabibariza, nabwo kandi nibasaba imbabazi bakihana, sinzi ko Imana izababarira kuko muri Bibiliya handitse ko uwicishije inkota na we ni yo azazira.!”

Habanje gukorwa urugendo berekeza ku mugezi w’umuvumba kunamira abatawe mu migezi.

Habanje gukorwa urugendo berekeza ku mugezi w’umuvumba kunamira abatawe mu migezi.

Mukakibibi Melanie yarokokeye bwa mbere muri Kiliziya ya Kibeho kuko yatwitswe ayirimo.

Yageze I Butare ajyanywe kuvurirwayo ibikomere by’imihoro yari yatemwe.

Yemeza ko kuvuga inzira ndende y’inzitane yaciyemo bituma abohoka ku mutima kandi ari inyigisho ku babyiruka. Ngo ni inshingano y’urubyiruko kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment