Ubwo mu Murenge wa Karama bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 23/4, Padiri Emmanuel Twagirayezu yababariye abishe umuryango we wose agasigara wenyine.

Padiri Emmanuel Twagirayezu wababariye abamwiciye

Padiri Emmanuel Twagirayezu wababariye abamwiciye

Nk’uko uyu mupadiri yabivuze, ngo iwabo bari abantu 40, ariko abanyakarama barabishe bose asigara wenyine. Yagize ati “Ni njye usigaye rudori gusa. Umwe. Ndi na Padiri simvuga ngo nzororoka”

Mu gihe cya gacaca ngo hari abantu 15 bahamwe no kwica umuryango we, ariko we yabagiriye imbabazi, ntiyanabishyuza ibyo bangije.

Ati “Icyo gihe narababariye, ariko hari icyasigaye mu mutima wanjye ko ntashobora kongera kugera mu rugo rwabo, n’uwo twahura ko ntamuramutsa kandi narabababariye. Uyu munsi niba muri hano, niba mudahari, mbahaye imbabazi mu izina ry’Imana ishobora byose.”

Yunzemo ati “Mbakijije ubugome bwose mwangiriye. Ndababariye mwebwe n’abanyu bose, mutunge mutunganirwe. Icyo nzabarusha muzaze nkibahe, nanjye icyo muzandusha nzaza mumpe. Ndeze.”

Kandi ati “Igisigaye kuri mwebwe ni ukwiyeza n’Imana. Mwashenye amazu, simbasaba kunyubakira. Mwariye inka, nta nka mbasaba. Mugende mutuze, mugire amahoro.”

Ibi Padiri Twagirayezu yabivuze nyuma y’inyigisho yari amaze gutanga ishishikariza abakoze jenoside  kuvugisha ukuri “Kuko kubohora uwagize nabi, kukanabohora uwagiriwe nabi kuko amenya uwamuhemukiye akaruhuka.”

Yari amaze no gushishikariza abicanye gusaba imbabazi kuko “Uhisha ibyaha bye nta kizamuhira, ariko ubyanga akabyicuza azabibabarirwa”.

Yagize ati “Impamvu abantu bamwe na bamwe badatinyuka gusaba imbabazi ni uko bataricuza. Impamvu bataricuza ni uko bagitsimbaraye ku kibi, impamvu bagitsimbaraye ku kibi ni uko bakigengwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umuti si uguhunga igihe atahunze icyaha.”

Yari amaze kandi gusaba abarokotse Jenoside guha imbabazi ababahemukiye agira ati “Kubabarira uwakwiciye biragoye ariko birashoboka. Birasaba kurenga inabi yadushegeshe. Yezu igihe bari bamushoreye yaravuze ati Dawe bababarire kuko batazi icyo bakora. Stefano nawe yasabiye abamuteye amabuye agira ati Nyagasani ntubahore iki cyaha.”

Yavuze kandi ko gutanga imbabazi no ku utazigusabye atari ubugwari cyangwa amaburakindi, ahubwo gutsinda ikibi. Ati “Birabohora, birakiza, ababishoboye barabihamya.”

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment