Nta mpamvu yatuma hatibukwa Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside, kandi bikorwa kuri Yezu wahise anazuka.

Kayinamaryo Theogene aravuga ko kutibuka abatutsi ari ugupfobya jenoside.

Kayinamaryo Theogene aravuga ko kutibuka abatutsi ari ugupfobya jenoside.

Nta mpamvu yatuma hatibukwa Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside, kandi bikorwa kuri Yezu wahise azuka.

Ni ibyavuzwe kuri uyu wa 08 Mata na Kayinamaryo Theogene watanze ikiganiro ku kamaro ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari ku munsi wa kabiri wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Kayinamaryo Theogene watanze ikiganiro yabanje gusobanura ko Jenoside abayikora bayitegura igihe kinini kandi abazayikorerwa nabo bagashakirwa izina ripfobya iryo basanganywe.

Ngo bikorwa kugira buri wese yumve icyo gice cy’abantu kigomba kwicwa koko kandi ubikoze atabarwaho icyaha.

Ati “ Abakoze Jenoside bashakiye Abatutsi amazina atuma buri wese yumva ko kubica ntacyo bitwaye n’Imana itakubaraho icyaha, abanyamadini bamwe barabishyigikira, Abakirisitu barayoboka.”

Abaturage basabwe kudatekereza kwihorera kuko nta nyungu kandi leta itabyemera.

Abaturage basabwe kudatekereza kwihorera kuko nta nyungu kandi leta itabyemera.

Agaruka ku kamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Kayinamaryo Theogene yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe no gufata mu mugongongo abarokotse.

Ngo ni ukurwanya amacakubiri, kurwanya abahakana n’abapfobya, kwirinda ingengabitekerezo no guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitaba ahandi ku isi.

Akomoza ku bavuga ko kwibuka atari ngombwa, Kayinamaryo yavuze ko abo ari abapfobya jenoside.

Agira ati “ Twese twibuka buri mwaka urupfu rw’agashinyaguro rwa Yesu ntiturambirwe, Hallelua.., iyo mbona twibuka uwatsinze urupfu mu minsi 2 akazuka twamubwira kwibuka abategereje izuka bamaze imyaka 22 agaseta ibirenge birandenga.”

Abaturage basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Abaturage basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Ikindi ngo ni gute umuntu yakwibuka sekuru we witabye Imana akagera aho yita umwana izina rye ariko akanga kwibuka miliyoni irenga yishwe n’inkoramaraso?

Yemeza ko abakoze jenoside nta nyungu babonye kuko abatutsi bagambiriye gutsemba batashize kandi nta n’uwahunganye umutungo yongeyeho uwo yasahuye ngo abigarukane.

Yasabye abumva bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitima yabo guhinduka kuko ntacyo byamariye Abanyarwanda.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment