Abakuriye amadini atandukanye akorera mu Rwanda batangaza ko bari kwiga uburyo bafatanya n’ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo b’incuke.

 1

Abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa bafatiye umwanzuro hamwe ko amarerero agomba gutangizwa

Batangaza ibi mu gihe ngo henshi mu Rwanda usanga bamwe mu bana b’incuke birirwa bazerera mu mihanda bamwe basabiriza bikaba byabaviramo kuba inzererezi, ntibabe bagikunze kugana ishuri.

Tariki ya 30 Werurwe 2016, ubwo abo banyamadini bakoreraga urugendo shuri mu karere ka Burera, kureba uko Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Shyira, ryafatanyije n’ababyeyi gutangiza amarerero y’abana, bavuze ko bahakuye isomo kuburyo ku maparuwasi ndetse no ku misigiti hagiye gushakwa uburyo naho hajya amarerero nkayo.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim, wari uyoboye abo banyamadini, avuga ko gutangiza amarerero nkayo ari ibintu bishoboka ku bushobozi idini runaka ryaba rifite. Icya mbere ngo ni ukumenya aho gutangirira.

Agira ati “Ku ruhande rw’Abayisilamu ahari umusigiti hose iryo rerero rigomba gutangira, ari urusengero, kiliziya nabo bagomba gutangiza ayo marerero…bizafasha yuko abana bose bari bandagaye hirya no hino, abo bana bagiye kugira aho bahurizwa.”

Musenyeri Rev. Dr Laurent Mbanda, uyobora iryo torero ry’Abangilikani muri iyo Diyosezi ya Shyira yatangijwemo amarerero abarirwa muri 217, agira inama abo banyamadini ko icya mbere ari ukubyumvisha ababyeyi kandi abapadiri, abapasiteri n’aba-Sheikh nabo bakaba babyiyumvamo bityo amarerero bakayatangiza ku bushobozi ubwo ari bwo bwose baba bafite.

Agira ati “Twahereye ku busa busa, twahereye ku ntumbero (Vision)…twicara mu rusengero, ndababwira nti ‘ubu dufite ubutumwa, bwo kuvuga ngo reka tube abarezi b’abana.”

Akomeza avuga ko kuva muri 2011 batangije ayo marerero, ubu barera abana bagera ku bihumbi 21. Ibyo ngo byagabanyije abana b’incuke bahoraga bazerera bituma kandi n’ababyeyi bakora imirimo yabo, gusa bagatanga 500Frw ku kwezi yo gufasha abarera abo bana.

Iyo gahunda yo gutangiza amarerero, abanyamadini bazayifashwamo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment