Umuryango Al-Ihssan Al-Khairiya wo muri Arabia Saudite, wubakiye Aba Islam mu Rwanda aho kogereza imibiri y’abitabye Imana, unatanga imodoka zibaherekeza.

Aho aba Islam bogereza umubiri w'uwitabye Imana

Aho aba Islam bogereza umubiri w’uwitabye Imana

Mu myemerere ya ki Islam, ntabwo bajya bashyingura abitabye Imana batabanje kuboza no kubambika, ariko mu Rwanda bakaba basanzwe babikorera mu ngo z’abantu ku buryo ngo bwabangamira abazituyemo.

Uhagarariye Umuryango Al-Ihssan Al-Khairiya mu Rwanda, Sheikh Sibomana Hamduni yagize ati:”Iki ni igisubizo ku ba Islam kuko wasangaga mu ngo babanza gusohora ibintu byose kugira ngo haboneke umwanya wo gusukuriramo uwitabye Imana, kuzagarukamo kw’abantu bikagorana, rimwe na rimwe bakibwa”.

Al-Ihssan Al-Khairiya  uvuga ko izi serivisi zo kuvana umurambo mu rugo rw’umuntu, kuwugeza aho usukurirwa, gukorerwa igikorwa cyo gusukura umurambo, kuwujyana mu musigiti kuwusengera ndetse no kuwujyana kuwushyingura, byose ngo ari ubuntu.

Uyu muryango uvuga ko ari wo uzishyura izo servisi zose harimo no kwita ku modoka watanze, ndetse ukaba wizeza ko uzakomeza gutera inkunga yo kubaka izindi nzu zisukurirwamo imirambo mu ntara zose no gutanga imodoka.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Ibrahim Kayitare yashimiye iyi nkunga isaga miliyoni 115 y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Al-Ihssan Al-Khairiya,  avuga ko bubahirije inkingi imwe muri ebyiri zigize Islam; ikaba ari iy’ubugiraneza. Akomeza yizeza ko imodoka zatanzwe zizakoreshwa mu gutwara n’abandi bantu batari aba Islam.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Dr Umutoni Nathalie ushinzwe ishyirwaho rya Politiki z’ubuzima n’ubugenzuzi muri Ministeri y’ubuzima, yabukije ko umuntu wese witabye Imana  aba agomba guherekezwa mu cyubahiro.

Umwihariko mu gushyingura kw’aba Islam kandi, ni uko nyuma yo koza no gusohora imyanda k’uwapfuye, umurambo utajya mu isanduku ahubwo bawuhereza umwobo ungana nawo, bakawuryamishamo, bagashyiraho imbaho hejuru nyuma bakabona kurenzaho igitaka.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment