DUHAMIC ADRI, yashyikirije abanyeshuri ibikoresho

DUHAMIC ADRI, yashyikirije abanyeshuri ibikoresho

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakiga n’imyuga barasaba bagenzi babo bagitaka ubushomeri kongeraho ay’imyuga kugira ngo bagere ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri 20 barangije amashuri yisumbuye nibo bitabiriye kwiga imyuga mu gihe cy’amezi ane muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi na WDA yiswe NEP yita ahanini ku rubyiruko rwacikishirije amashuri n’abagore.

 DUHAMIC ADRI, yashyikirije abanyeshuri ibikoresho bya miliyoni 10

DUHAMIC ADRI, yashyikirije abanyeshuri ibikoresho bya miliyoni 10

Abarangije mu myuga bavuga ko ubu noneho bafite icyizere cyo kugira ubuzima bwiza nyuma yo kurangiza ayisumbuye bakicara, ari naho bahera basaba bagenzi babo kwitabira imyuga kugira ngo babone aho bahera bashyira mu ngiro ibyo bize.

Murwanashyaka Leonidas wo mu Murenge wa Rugendabari avuga ko yararangije mu ishami ry’imibare n’ubutabire nyuma yo kurangiza akicara ariko nyuma y’uko arangije imyuga yizeye kwiteza imbere.

Agira ati, “Njyewe nize imibare mu yisumbuye, mu myuga ndangije ibijyanye no gusudira, byose bibamo imibare, nizeye ko nzahiga abo nsanze ku isoko ry’umurimo, njyewe mfite akarusho k’uko nize byinshi”.

Kangabire Beatrice w’imyaka 49 afite ubumuga bw’ingingo avuga ko yize amashuri yitwaga Serayi, ariko akabura amahirwe yo kwiteza imbere, ubu akaba arangije imyuga mu budozi, aho avuga ko agiye guhindura ubuzima bw’umuryango we kuko aribwo abonye amahirwe yo kwikorera.

Agira ati, “Najyaga nsohora amafaranga yo kudodesha njyewe n’umuryango wanjye ariko ubu ngiye kujya nyabika ahubwo hiyongereho n’ava ahandi”.

Kuberako abarangiza amashuri y’imyuga bakunze kubura igishoro cyo gutangira kwihangira imirimo, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwashyikirijwe n’umuryango DUHAMIC ADRI, ku nkunga ya OXFAM, ibikoresho bisaga miliyoni eshatu birimo iby’ububaji, ubudozi, gusudira no gutunganya imisatsi n’ubwiza.

Ibikoresho bahawe bikaba bizahabwa amatsinda agizwe n’abarangije imyuga kugira ngo babihereho bihangira imirimo, bikaba bizajya bikorerwa ubugenzuzi mu gihe cy’umwaka igihe habaye ikibazo bigakoreshwa.

Akarere ka Muhanga gashimira uburyo Minisiteri y’uburezi isigaye yita ku banyeshuri barangiza ayisumbuye kongeraho imyuga no kubashakira uburyo bwo kwihangira imirimo kuko bigabanya ubushomeri bikazamura ireme ry’uburezi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment