Abakristu Gatolika batandukanye bo mu Karere ka Burera bahamya ko ku wa Gatanu Mutagatifu biyiriza bakifatanya na Yezu mu bubabare.

Bifatanyije na Yezu mu bubabare biyiriza

Babitangaje ari ku wa gatanu Mutagatifu, umunsi Abakristu Gatolika bibukagaho ububabare bwa Yezu Kristu wababambiwe ku musaraba, agapfa, agahambwa kubera ibicumuro byabo.

Kuri uwo munsi bamwe mu bakristu Gatolika bo muri Paruwasi ya Butete, yo mu Karere ka Burera, bazindukiye kuri Paruwasi barasenga ndetse banarebera hamwe filime ivuga ku buzima bwa Yezu, kuva avutse kugeza abambwe ku musaraba agapfa ndetse akanazuka.

Abo bakristu bahamya ko uwa Gatanu Mutagatifu bawufata nk’umunsi udasanzwe kuko ari bwo umucunguzi wabo yapfiriyeho. Akaba ari yo mpamvu ngo bareka ibyo ari byo byose bishimisha umubiri, bakajya gusenga bazirikana ububabare bwa Yezu.

Mbonimana Innocent, umwe muri abo bakristu, avuga ko agomba kwiyiriza kugira ngo ababarane na Yezu. Ahamya ko yongera kurya no kunywa kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Nta n’amazi ndakoza mu kanwa! Ubwo ni ukuzabifata (ibiryo) ejo mu gitondo, binshobokeye akaba ari ho wenda mfata nk’agakoma kugira ngo nshobore kubona ububabare bwa Nyagasani Yezu wampfiriye..”  Yahamije ko uwo munsi nta kintu yakojeje mu kanwa.

Akomeza avuga ko kandi n’indi mirimo yose yagombaga gukora irimo guhinga, yayihagaritse kugira ngo ajye gusengera hamwe n’abandi bibuka inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo.

Maniriho Felicien we avuga ko usibye kwiyiriza ngo n’amafaraga y’u Rwanda 500 yagombaga gukoresha uwo munsi yayahaye mugenzi we utishoboye kugira ngo na we ayaguremo icyo akeneye.

Agira ati “Uyu munsi nabashije kwiyiriza ariko muri uko kwiyiriza, ndafata igikombe cy’uyu munsi cy’ubushera, nkaba nakigeneye umukene kugira ngo na we iryo funguro rimufashe uyu munsi…ni ibikombe ibibiri nari kunywa uyu munsi.”

Aba bakristu bahamya ko kandi ku wa Gatanu Mutagatifu nta kindi kintu baba bagomba gukora uretse gusenga, bazirikana ububabare bwa Yezu, bakora n’inzira y’umusaraba kandi banahimbaza uwo musaraba.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment