Gisagara Emmanuel umukozi wa PASP, wahuguraga

Gisagara Emmanuel umukozi wa PASP, wahuguraga

Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’ubworozi bibajije niba miliyari zisaga 55, umushinga PASP ushigaje gukoresha, zizakoreshwa mu gihe gito gisigaye.

Byibajijwe nyuma y’uko umukozi wa PASP, umushinga wo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi,yari amaze gusobanurira abahugurwaga imikorere yawo,ingengo y’imari uzakoresha n’ibyo uzakora.

Abahuguwe bagaragaje impungenge

Abahuguwe bagaragaje impungenge

Uyu mushinga uzamara imyaka 5,kuva muri 2014 watangira,ukaba ugamije gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi,kuwongerera agaciro no kuwugeza ku isoko hagamijwe kurengera ibidukikije.

Ufasha mu kubona inguzanyo no gutera inkunga imishinga y’abaturage igamije guhesha agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Gisagara Emmanuel,umukozi wa PASP ushinzwe gukurikirana imishinga iterwa inkunga na PASP binyuze mu bigo by’imari,yavuze ko mu myaka 2 uyu mushinga umaze ukorera mu Rwanda,bamaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe 1 na miliyoni 42.

Ni mu gihe ibikorwa uteganya gukora mu myaka 5 bifite ingengo y’imari ya miliyari 57.Bamwe mu bahuguwe bakimara kubyumva,bibajije niba mu myaka 3 isigaye amafaranga asaga miliyari 55 azaba yarakoreshejwe.

Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi i Nyabihu ati “ikibazo nabonye ni uko mu myaka 2 bamaze bakora hakozwe ibikorwa bikeya ugereranije n’amafaranga yose bafite.Ku buryo bigaragara ko mu myaka 5,amafaranga umushinga wagenewe ataba akoreshejwe yose.”

Yongeraho ko ngo biteye impungenge zo kwibaza niba PASP koko izakoresha aya mafaranga yose yagenewe guteza imbere abahinzi n’aborozi,mu gihe gito gisigaye.

Gisagara Emmanuel umukozi wa PASP yagize ati “nta mpungenge dufite z’uko uwo mushinga utazashyirwa mu bikorwa nk’uko byateganijwe kubera ko hari Minisiteri ubwayo n’abafatanyabikorwa nk’amabanki.”

Yakomeje avuga ko n’ubundi abo umushinga ugamije gufasha ari abafatanyabikorwa b’amabanki.Mu myaka 3 umushinga ushigaje,bakaba barimo gushyiramo ingufu kugira ngo amafaranga asigaye azakoreshwe nk’uko byagenwe buri wese abigizemo uruhare.

Ngo ni nayo mpamvu bari muri Nyabihu kugirango baganire n’abafatanyabikorwa cyane amabanki kuko bafite uruhare runini mu kubyihutisha.

PASP ikorera mu turere 12 mu Rwanda tugaragaramo ahanini  umusaruro w’ibirayi,ibigori,imyumbati,ibishyimbo ndetse n’utubonekamo amata ari nabyo byibandwaho.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment