Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2016, Ama-G The Black azatangiza ishuri ry’imyuga, akaba atangaza ko abazaryigamo batazishyura kugeza babonye akazi.

m_2

Umuhanzi Ama G The Black uszishyurwa ari uko abanyeshuri be babonye akazi

Mu kiganiro twagiranye yabajijwe aho umushinga we wo gushinga ishuri ry’imyuga ugeze yadutangarije ko rizatangira mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gicurasi, rikazaba riherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali ari na ho aba.

Yakomeje adutangariza ko abanyeshuri azaheraho bazaba bagera muri 15 ariko uko ubushobozi bugenda bwiyongera akazagenda yongera umubare.

Iri shuri rizaba rigamije kwigisha abantu imyuga cyane cyane iyo Ama-G asanzwe akora nko gukanika ibyuma birimo na za firigo.

Ubwo twamubazaga amafaranga bazajya bishyura kugira ngo bige muri iri shuri, yadutangarije ko mu kwiga batazishyura kugeza babonye akazi.

Yagize ati: “Ntabwo bazajya bishyura. Tuzajya dukorana ariko uko bagenda nyine bamenya umwuga, uko bakoze abe ariko bagenda batanga amafaranga…Bakore nibabona ikiraka abe ari yo banyishyuramo.”

Bazagirana amasezerano, abafashe kwiga, abafashe kubona akazi hanyuma na bo babone kumwishyura. Yagize ati: “Tuzabanza tugirane amasezerano. Uko mbonye akazi njyane na babiri barebe ukuntu akazi gakorwa cyangwa se niba ari hafi bari buzane icyo turi bukore ku kazi aho ngaho bigire hamwe bose gutyo gutyo.”

Ama-G The Black asanzwe akora imirimo itandukanye afatanya n’ubuhanzi harimo gukina filime no gukanika firigo n’ibindi byuma, akaba yari amaze igihe kinini afite igitekerezo n’inzozi zo kwigisha abantu uwo mwuga wo gukanika.


		
						
			

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment