Yiyemeje gufasha abarimu kuko aribo akesha aho ageze

Gasore Serge yoroje abarimu

Gasore Serge ni umukinnyi wakinaga mu gusiganwa ku maguru, yatangiye igikorwa cyo gufasha abarimu kuko aribo akesha ibyo agezeho.

Gasore Serge yibera muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, aho yagiye gukomereza amashuri ya kaminuza ndetse no gukina umukino wo gusiganwa ku maguru.

Atangaza ko kubera ukuntu yafashijwe n’abarimu ariyo mpamvu adateze kubibagirwa kuko bamufashije muri byinshi.

Ati “ banyandikiye ibaruwa ndi muri Amerika numva ngize umutima wo kubafasha, akaba ariyo mpamvu abarimu 30 nahisemo kuboroza ihene. Ibi kandi bikaba ari intangiriro kuko nzakomeza kubafasha”.

Bakaba barafashijwe binyuze muri Gasore Foundation, bose bakaba bigisha  kubigo bya Cyugaro na Kibungo byo mu murenge wa Ntarama ari naho akomoka.

Muhoracyeye Yvonne, umwe mu barimu borojwe ihene avuga ko gukorera igikorwa nk’iki abarimu, bibaremamo urukundo rwo gukunda akazi bakora.

Yongera ati “ bitwigisha umuco wo gufashanya, gusa ni igitangaza kuritwe kuko ubundi nta wundi wigeze udutekerezaho”.

Yiyemeje gufasha abarimu kuko aribo akesha aho ageze

Abarimu bahawe amatungo magufi

Ntawuhiganayo Jean de la Croix nawe worojwe avuga ko abantu bose bagiye bibuka mwarimu bituma nawe abona ko hari ibikorwa byiza akora.

Ati “ umuntu nk’uyu iyo yibutse umwarimu ko yatumye agera aho ageze akaza akadufasha bitwereka ko n’abandi babikoze byaduha imbaraga mu kazi kacu”.

Bureta Rwabishugi Fidel ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ntarama, asaba n’abandi bakomoka muri uyu murenge kujya bibuka abo basize bakagaruka kubafasha.

Ati “ by’umwihariko ndasaba urubyiruko kwitabira imikino cyane ko ariyo yazamuye Gasore, ikindi ndasaba abahawe aya matungo kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro”.

Gasore serge yatangiye yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku maguru mu mwaka wa 2002, gusa akaba yaraje kubikora n’ababigize umwuga mu mwaka wa 2005 aho yakiniraga ikipe ya APR ariho yaje gukina nk’uwabigize umwuga muri leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Yahagaritse gukina mu mwaka wa 2010 kubera izabukuru, ariko akaba akora mubitaro bikuru bya leta ya Texas nk’umuyobozi ushinzwe ibidukikije.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment