m_1a

Ngo bazateza imbere abaturage

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa Ruhango Youth Volunteers, ruravuga ko rwiteguye gukomeza ibikorwa bigaragaza ubutwari biteza imbere akarere rukomokamo.

Ibi urubyiruko rwabitangaje, tariki ya 03/02/2016, ubwo rwari ruhuriye mu gikorwa cyo gusukura urwibutse rw’akarere ka Ruhango, rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside.

Uru rubyiruko, rukavugako intego zarwo atari ugutegereza ngo barubwire ko rugomba gukora iki, ahubwo ngo nirwo ruzajya rwibwiriza bitewe nicyo rubona gikwiye gukorwa.

 m_1b

Biyemeje kuzateza imbere abaturage

Guhera mu mwaka wa 2015, nibwo uru rubyiruko rwatangiye kwishyirahamwe, rwiremamo umuryango ushinzwe gukora ibikorwa bitandukanye biteza abatuye akarere nta nyungu rutegereje.

Ubwo bari bashoje umuganda bakoreye kuri uru rwibutso, uru rubyiruko rwavuzeko rwishimira umurava rukorana rushyize hamwe, ngo uretse iki gikorwa cyo gusibura uru rwibutso, ngo mu mwaka wa 2015, rwakoze ibikorwa bitandukanye, aho rwabakiye abatishoboye, rugatanga inkunga z’ibiribwa ku bashonje n’ibindi.

Umuyobozi w’uyu muryango Prosper Nsaziyinka, akavuga ko bashaka guharanira kuba abakorera bushake badategereje inyungu nimwe, kuko intego yabo ari ukugera ikirenge mu cy’intwari, kuko nazo akenshi ngo zakoraga ibikorwa byiza ndenye zitegereje.

Ati “ushaka kuba intwari arabihanira, nta mpamvu yo kwitwa intwari ntabikugaragaza, muri uku kwishyirahamwe kwacu, twizera ko ho hari aho bizageza abatuye aka karere ndetse n’igihugu muri rusange”.

Uru rubyiruko rukaba rwakoze uyu muganda, wo gusukuru urwibutse, kugirango imibiri ihashyinguye, izimurirwe mu rwibutso rushya hari isuku”.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment