m_1

Urubyiruko 80 rw’abanyeshuri b’abayisilamu bari mu biruhuko bahuguwe ku ndangagaciro za Islam zibarinda uwabashora mu bikorwa bihungabanya amahoro.

Umwe mu bayisilamu bo mu Rwanda aherutse gufatirwa mu bikorwa byo kujyana urubyiruko rw’abayisilamu mu mutwe w’iterabwoba uharanira leta ya Kiyisilamu ukorera muri Slyia ISIS.

Aya mahugurwa bayahawe n’umuryango Education Health and Economy (E.H.E) ku bufatanye n’umuryango wa Islam mu Rwanda.

Nyuma yaya mahugurwa uru rubyiruko rwatangaje ko,ntamuntu warushora mu bikorwa bibi bihungabanya amahoro kuko bazi neza ko indanga gaciro za Islam zitemera umuntu uhungabanya umutekano yica umuntu.

Uwingeneye Afisa yasobanuye ati”Intumwa y’Imana Muhamed yatubwiye ko umuntu ari inzu Imana yiyubakiye igashyira ku isi.Abakora ibikorwa by’iterabwoba bitwaje ko ari abayisilamu ni ubujiji,kuko ntago umuntu w’umuyisilamu w’ukuri  yafata umuntu ngo amwice.”

Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko igitabo gitagatifu cya korowani gisaba umuyisiramu kubanira mugenzi we neza no gutanga amahoro.

Nsabimana Juma,witabiriye aya mahugurwa avuga ko arushijeho kumenya ukuri,gutanga amahoro no kuyaharanira birinda uwabashora mubikorwa byo kuyahungabanya.

Yagize ati” Twebwe nk’urubyiruko mu myanzuro twafashe nuko ntawakwishora mubikorwa by’iterabwoba kuko bihabanye n’icyo Islam itwigisha gukora. Bariya bakora iterabwoba ni ubujiji kuko ntabwo aribyo Imana idushakaho.”

Shehe Muhoza Issa,umunyamabanga nshingwabikorwa E.H.E wateye inkunga aya mahugurwa,avuga ko nyuma yo kubona hari bamwe mu bayisilamu mu Rwanda  batagiye kwishora mubikorwa bibi bibasebya bikakanasebya idini ya Islam,bahisemo guhugura urubyiruko kugirango rumenye ukuri birinde uwabashuka abashora mu bikorwa bibi bihungbanya amahoro.

Akomeza avuga ko ibikorwa by’iterabwoba ntawagakwiye kubyitiranya n’idini ya Islam kuko ari iby’abantu biyitirira Islam ariko mu byukuri ari izindi nyungu babifitemo zitari izidini.

Yagize ati”Iterabwoba ntago rishingiye kuri Korowani twemera.Kuko niba koko aharanira inyungu za Islam kuki agenda mu musigiti akiturikirizaho igisasu akica bagenzi be babayisilamu? Ibyo babikora ari ubujiji cyangwa izindi nyungu abifitemo.”

Uretse amahugurwa ku ndangagaciro z’umuco w’amahoro  uru rubyiruko rwanigishijwe kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’icyorezo cya SIDA.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment