Padiri yasabye abakirisitu gukurikiza urugero rwa chisto

Padiri yasabye abakirisitu gukurikiza urugero rwa chisto

Mu gutangiza igisibo kuwa Gatatu abakirisitu Gaturika bo muri Paruwasi ya Kirehe basanga ari umwanya babonye ukomeye wo kwitagatifuza banga ibyaha.

Abana bishimiye misa

Abana bishimiye misa

Nyuma y’igitambo cya misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Kirehe, abakirisitu basobanura icyo umunsi w’ivu ubibutsa n’uburyo bagiye kwitwara mu gisibo cy’iminsi 40.

Twagiramusinga Martin ati “uwa gatatu w’ivu uvuze ko twatangiye igisibo,igisibo ni ukwisubiraho no kwisuzuma twanga ibyaha tukazukana na Kristu kuri Pasika,turamara iminsi 40 dusiba kunywa no kurya uretse utwana duto n’abagore batwite,tuzakora ibikorwa by’impuhwe”.

Yakomeje avuga ko mu gihe ugisibo kirangiye umuntu akwiye gukomeza inzira nziza yirinda ibyaha ubuziraherezo,ko adakwiye kumva ko arangije igisibo ngo asubire mu bikorwa bibi.

Mu gitambo cya misa cyasomewe abana, bumva ko umunsi w’ivu ari ukwibutswa ko bavuye mu gitaka bakazagisubiramo, bivuze ko basabwa kwicisha bugufi.

Umwana witwa Mudahirwa Evariste ati“Ubu Roho yacu tugiye kuyihanaguraho ibyaha byacu byose kuko iyo dukomeje kwishyiraho ibyaha byinshi binukira Imana ikaduhana”.

Manizabayo Jean Pierere ati“twasizwe ivu bishaka kutwibutsa ko dutangiye igisibo ko tugomba kubaha Imana n’abantu, ko twavuye mu gitaka tuzagisubiramo,binyibutsa ko ngomba kwanga ibyaha nkishishimura ku mutuma nkikuraho ibyaha byose”.

Padiri Jean D’Amour Tumusenge wo muri Paruwasi ya Kirehe akaba ari nawe watuye igitambo cya misa avuga ko  umunsi w’ivu ukomeye muri Kiriziya kuko ubinjiza mu minsi 40 y’igisibo bitegura Pasika, akaba witwa umunsi wa gatatu w’ivu.

Akomeza avuga ko uwo munsi wabaye ho mu isezerano rya kera,mu kwereka Imana ko wicishije bugufi no kureka imigenzereze mibi, bisigaga ivu bakiyiriza bagatakambira Imana nayo ikibuka impuhwe zayo ikabababarira.

Akomeza agira ati“muri Kiriziya umunsi w’ivu udufata kwitegura Pasika tukamara iminsi 40 twitegura kugira ngo tuzazukane na Kirisitu,ivu ubwaryo ni ikimenyetso cyo guca bugufi twereka Imana ko turi umukungugu ko duciye bugufi”.

Yasabye abakirisitu kugira umugenzo wo gusenga, kwigomwa no gukora ibikorwa by’urukundo mu gisibo batangiye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment