m_1

Bamwe mu bitabiriye kwizihiza umunsi w’urubyiruko Gatolika

Urubyiruko rwo muri Paruwasi Katedarari ya Butare rwizihije umunsi rwagenewe tariki 7/2/2015, rusabwa kurangwa n’impuhwe nk’uko n’Imana ari inyampuhwe.

Aganiriza urubyiruko rwari rwaje kwizihiza uyu munsi, Padiri mukuru wa Paruwasi katedarari ya Butare, Jean Baptiste Kazinga, yababwiye ko kuri bo wari umunsi wo kwibuka ko ari abakristu ndetse no kwibaza ku byo bagomba gukora nk’abakristu.

Yagize ati “mu byo mukora mujye muzirikana abacishije bugufi mubafashe. Nk’abakecuru n’abasaza.”

Kugira impuhwe kandi ngo si ukureba abasaza n’abakecuru gusa, ahubwo no gusangiza bagenzi babo ku byo bagezeho ngo na bo biteze imbere, kimwe no kubahana igihe bishyize hamwe ngo bakorere hamwe.

Padiri Kazinga ati “hari amakoperative asenyuka kubera umururumba. Nk’urubyiruko buri wese agerageje kwishyira mu mwanya wa mugenzi we, ntihabaho kwibana, ahubwo habaho kubahana bityo mukarushaho gutera imbere.”

Padiri Celestin Ndikumana ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi Katedarari ya Butare we yababwiye ko bakwiye kujya bafata umwanya wo gusenga, bakanakora kugira ngo bigire, batibagiwe n’ibikorwa by’urukundo. Kandi ati “hahirwa uwitanga mu tuntu tworoheje kuko n’ibinini azabigeraho.”

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibirori ngo rusanzwe rukora ibikorwa by’impuhwe, ariko rwiyemeje kurushaho.

Jacqueline Umuhoza ati “nzashaka umuntu umwe nzajya nitaho. Ashobora kuba umukecuru cyangwa umusaza utagifite imbaraga zo kwikorera. Nzamuvomera, mutorere inkwi, mukorere n’isuku.”

Delphine Mutuyimana na we ati “umunyantege nkeya wese nzabona ukwiye gufashwa nzamufasha uko nshoboye, haba muri iki gisibo tugiye gutangira ndetse no mu gihe cyose nsigaje kubaho.”

Esther Irakoze na we ati “hari igihe abana twigana babura amakayi cyangwa inkweto cyangwa imyenda y’ishuri. Nzafatanya n’inshuti zanjye dufashe uzaba yahuye n’iki kibazo.”

Iyi nsanganyamatsiko ishishikariza urubyiruko kuba abanyampuhwe nk’uko n’Imana ari inyampuhwe, yagenwe n’umushumba wa kiriziya Gaturika, Papa Francois, asaba urubyiruko rw’isi yose kuyizirikana.

Biteganyijwe ko izanaganirwaho mu ihuriro ry’urubyiruko gaturika rw’isi yose rizabera mu gihugu cya Pologne, mu kwezi kwa 7 k’uyu mwaka.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment