m_2a

Abagize uruhare mu kurwanya imirire mibi

 m_2b

Abaturage bemeza ko imirire mibi yacitse

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko umushinga wa World relief wabafashije kurwanya imirire mibi mubana babo.

Nyuma y’amezi 7 uwo mushinga umaze ukorera mu karere ka Rusizi bamwe mubagenerwa bikorwa bawo bavuga ko hari aho wabakuye naho ubagejeje mu kurwanya imirire mibi yari yugarije abana babo n’imiryango muri rusange.

Nikuze Bernadette avuga ko yari yararwaje bwaki abanabe bamwe bamaze kujya mu ibara ry’umutuku ariko kuva aho batangiriye kurya ibihumyo bigishijwe guhinga n’umushinga wa World relief ubu ngo abanabe bapima ibiro batigeze bagira.

Yagize ati” jyewe ndi umwe mu abantu bagaragaweho kuba bararwaje bwaki barangwaho imirire mibi ariko kuva aho uyu mushinga ariko aho badutekererejeho ntamwana wajye ukirwaye bwaki”.

Akomeza kuvuga ko yari afite umwana w’imyaka 4 afite ibiro 11 ariko kuva yatangira gushyirwa inyigisho yahawe mu bikorwa ngo ubu ari gupima ibiro 16 ibyo byose ngo byaterwaga n’ubujiji bwo kutamenya gutegura indyo yuzuye.

Byabagabo Justin umuhuzabikorwa wa World relief mu karere ka Rusizi avuga ko bigishije abaturage kurwanya imirire mibi  yari ibugarije cyakora impinduka ziki gikorwa ngo ntiziragaragara ariko ngo bizeye ko mugihe gito abana barwaye bwaki bazagabanuka cyane.

Ati” twabigishije uburyo bwo guhinga ibihumyo nuburyo babikoresha nigikorwa gitangiye vuba ariko twizeye ko urutonde rw’abana binjira mu mirire mibi ruzagabanuka”.

Ushinzwe ubuzima bushingiye kubidukikije muri serivisi z’ubuzima mu karere ka Rusizi Habimana Vicent avuga ko mu mwaka  wa 2015-2016 bari bafite abana bari munsi y’imyaka 5 801 bari bafite imirire mibi ariko hamwe n’abafatanyabikorwa bari kugenda bagabanuka.

Ati” ikibazo cy’imirire mibi kiracyahari usanga hari abaturage bagifite abana bafite imirire mibi muntangiriro z’umwaka wa 2015-2016 twari dufite abana 801 bari munsi y’imyaka 5 bafite imirire mibi ariko kubera ubufatanye bw’akarere n’abafatanya bikorwa bari kugabanuka”.

Kugeza ubu abana 364 bamaze gukira indwara zikomoka ku imirire mibi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment