REV jean sibomana, Umuvugizi w’itorero

REV jean sibomana, Umuvugizi w’itorero

Umuvugizi w’itorero ADEPR, Rev. Jean Sibomana, avuga ko amadini yose abyiyemeje nta Munyarwanda wasigara atazi gusoma, mu gihe gitoya cyane.

Ibi yabitangaje ubwo tariki 18/2/2016 itorero abereye umuvugizi ryashyikirizaga impamyabumenyi abanyehuye 614 bari bamaze iminsi bigisha gusoma no kwandika, bakaba barakoze n’ibizamini bakabitsinda.

Aba banyehuye babahuguye ku nkunga y’umuryango USAID-Ejo Heza, bakorana kuva muri 2011. Bari icyiciro cya 6 bahuguye muri aka karere.

Impamvu Rev. Jean Sibomana avuga ko amadini akorera mu Rwanda yose abyiyemeje nta Munyarwanda wasigara atazi gusoma, ni ukubera ko kuva muri 1999 ADEPR imaze kwigisha gusoma abantu bakuru bagera ku bihumbi 670 mu Rwanda hose, kandi bose barabimenye.

Naho abo bigishije ku nkunga ya USAID-Ejo Heza kuva muri 2011, na bwo mu turere umunani gusa two mu Rwanda, harimo n’aka Huye, ni 37922. Icyiciro cya gatandatu kirimo bariya banyehuye 614, cyo cyari kigizwe n’abantu 5829.

Atirengagije ko hari amadini akora umurimo nk’uwo biyemeje wo kwigisha abakuze, yagize ati “dushoboye twese guhuriza hamwe nk’abanyamadini, imbaraga nk’izo dufite uyu munsi mu itorero rya ADEPR mu Rwanda, tukazihuza n’abo mu yandi madini n’amatorero, byadufasha mu by’ukuri kurandura ubujiji muri iki gihugu cy’u Rwanda kandi ku buryo bwihuse.”

Asaba rero ibitangazamakuru kubafasha gushishikariza ayo madini n’amatorero kubafasha muri urwo rugamba rwo kurwanya ubujiji, kuko ngo n’ubwo hari amahuriro bahuriramo, hari igihe biyemereza hamwe gukora ibintu, “bamwe bakabishyiramo imbaraga abandi ntibabishyiremo imbaraga.”

Kugeza ubu haracyari Abanyarwanda batari bakeya batazi gusoma ku bw’impamvu zitandukanye. Nko mu Ntara y’amajyepfo, Guverineri waho, Alphonse Munyantwari, avuga ko ku baturage basaga miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu, abatazi gusoma ari hagati ya 25% na 30% .

Aba hagati ya 25% na 30% ariko, babariye ku bantu bakuru bagombye kuba bazi gusoma no kwandika. Ngo ntihabariwemo abana batoya kuko bo bose bakwiye kuba biga.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment