Stephany Gregory, umuhuzabikorwa w’umushinga Asef, yasabye abanyeshuri kwiga neza bagatsinda bakazagira ejo heza hazaza.

Stephany Gregory, umuhuzabikorwa w’umushinga Asef, yasabye abanyeshuri kwiga neza bagatsinda bakazagira ejo heza hazaza.

 

Abanyeshuri bashya batoranyijwe na ASEF bari guhabwa amabwiriza y’imyigire n’umukozi wa ASEF.

Abanyeshuri bashya batoranyijwe na ASEF bari guhabwa amabwiriza y’imyigire n’umukozi wa ASEF.

 abanyeshuri bashya 33 bo mu Karere ka Rulindo nibo bakiriwe n’umushinga ASEF unabaha ibikoresho byose by’ishuri.

Umushinga Asef, (African Students Association Fund) ni umuryango udaharanira inyungu w’Abanyamerika, ufasha abanyeshuri batishoboye kwiga, watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2005, ubu ukaba ukorera mu Turere tugera muri 12 tw’Urwanda.

Bamwe mu banyeshuri bashya bazishyurirwa n’umushinga Asef wanabahaye ibikoresho . Uwo mukobwa ni uwitwa Iradukunda Chantal wanezejwe n’uko noneho agiye kwinga ntabibazo.

Bamwe mu banyeshuri bashya bazishyurirwa n’umushinga Asef wanabahaye ibikoresho . Uwo mukobwa ni uwitwa Iradukunda Chantal wanezejwe n’uko noneho agiye kwinga ntabibazo.

Stephany Gregory, umuhuzabikorwa w’umushinga Asef, yavuze ko icyo bifuza ari uko abanyeshuri biga nta mbogamizi nk’izo bajyaga bahura nazo.

Ibikoresho bahawe birimo na za matela zo kuryamaho

Ibikoresho bahawe birimo na za matela zo kuryamaho

Icyo we abasaba nkuko babatoranyije ari abahanga ni ugukomeza gutsinda bakaba banabona amanota meza abajyana muri Kaminuza, nabo bakazabasha kwibeshaho bakazagira ejo heza hazaza.

Muzigirwa Cyriaque umukozi mu mushinga Asef avuga ko mu Karere ka Rulindo bamaze gufasha abanyeshuri 133 harimo nabo bakiriye uyu munsi 33.

Akomeza avuga ko bafata abanyeshuri b’abahanga ku bigo by’amashuri bafite hejuru y’amanota 60% bakennye bakabaha ikizamini bakongera bagatoranyamo abarushije abandi.

Abo banyeshuri, bishyurirwa amafaranga yishuri, ubwisungane mu kwivuza, kandi bagahabwa n’ibikoresho byose bikenerwa ku ishuri. Buri munyeshuri yahawe Matela yo kuryamaho, ikiringiti, amakaye, igikapu, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Iradukunda Chantal w’imyaka 19 wiga mu mwaka gatanu kuri Apeki Tumba mu mibare, ibinyabuzima n’ubutabire uturuka mu Murenge wa Kinihira, yavuze ko aramahirwe cyane yagize kuriwe.

Kuko yabonaga amafaranga y’ishuri bimugoye cyane kandi akaba yarigeze guhagarika kwiga kubera kubura amafaranga y’ishuri ngo akaba agiye gukora iyo bwabaga agatsinda cyane.  Habiyakare J. Paul) wiga kuri Es Kirambo mu mwaka wa kane uturuka mu Murenge wa Cyinzuzi . Yavuze ko ababyeyi babonaga amafaranga y’ishuri bigoranye.

Ngo nubwo yari umuhanga cyane kuko atajya arenza umwanya wa 2, ubu bigiye kurushaho kuko abonye umuterankunga, akaba yiyemeje kuzajya agira amanota ari hejuru ya 90% akazajya muri Kaminuza, akaba yifuza kuzaba enjeniyeri (engineer).

Basabwe kwigana umwete bagatsinda, bagakurikiza amategeko agenga umunyeshuri.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment