Abasenyewe baahwe amabati

Abasenyewe baahwe amabati

Abaturage bari barasenyewe n’imvura yaguye mu mwaka ushize mu karere ka Nyaruguru, bahawe amabati  yo kubafasha kongera gusana amazu yabo.

Aya mabati bayahawe n’umuryango Plan International Rwanda kuri uyu wa ,mu rwego rwo gufasha abana babarizwa mu miryango yahuye n’ibiza , kugirango babashe gusubira ku mashuri bafite aho baba.

Abaturage bahawe aya mabati bavuze ko bishimiye kuba bagiye kongera gusubira mu mazu yabo bari bamaze amezi agera kuri abiri batamo, baracumbikishijwe mu mashuri, bakaba bari baratangiye kwiheba babona ko amashuri azatangira bakayirukanwamo ntaho kuba bafite.

Uwera Daria yatubwiye ati: “Twari twaratangiye kwiheba twibaza aho tuzerekeza abanyeshuri nibatangira”.

Aba baturage ariko bavuga ko n’ubwo bahawe amabati yo gusakara ngo nta bushobozi bafite bwo kuyisakarira ubwabo, bagasaba ko bafashwa kuyasakara.

Ikindi kandi ngo ni uko n’izi nzu zabo kuva zasenywa n’imvura ngo zakomeje kunyagirwa bakaba bafite impungenge ko guhita zisakarwa zitabanje kuvugururwa byaba bias no gukorera ubusa.

Uwera agira ati:”Dore nk’ubu kuva zasenyuka zamye zinyagirwa kugeza n’ubu, zaradishye. Mbona guhita bazisakara kwaba ari ugukora ubusa batabanje kuzivugurura”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngera Simon Ndayiragije avuga ko hari itsinda ry’abubatsi riri gusuzuma imiterere y’izo nzu, hanyuma rikazaba ariryo ryemeza amazu akwiye kuvugururwa mbere yo gusakarwa, naho adafite ikibazo yo agahita asakarwa.

Ati:” Ibyo turabizi, hari umu ingenieur uri kudukurikiranira ngo arebe niba ziriya nkuta twazisakariraho, nidusanga bitashoboka turafata ikindi cyemezo”.

Bakundukize Jacque uhagarariye Plan International Rwanda mu karere ka Nyaruguru avuga ko izi nzu zari zasenywe n’umuyaga kubera ko zisa n’aho zitari zikomeye, agasaba inzego z’ibanze ko noneho zasakarwa neza, kugirango hatazongera kubaho ikibazo nk’icyabaye mbere.

Umuryango Plan Iternational Rwanda uteganya gutanga amabati 2400 ku miryango 65 yo mu mirenge 8 y’akarere ka Nyaruguru yasenyewe n’ibiza, ndetse no kubaka ibyumba 3 by’amashuri nabyo byasenywe n’imvura, yose akaba afite agaciro ka miliyoni 16 z’amanyarwanda.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment