Nyamagabe: KOICA yashimye imbaraga zashyizwe mu kurwanya ubukene

KOICA yateye inkunga uyu mushinga

KOICA irashimira abagize uruhare mu kurwanya ubukene no kongera umusaruro mu murenge wa Cyanika, mu mushinga warumaze imyaka itatu yateraga inkunga.

Abayobozi b’ikigega cya Koreya y’amajyepho gishinzwe iterambere (KOICA), kuri uyu wa 26 Mutarama 2016, ryasuye umushinga Seamaul Zero Hunger ugamije kurwanya ubukene no kongera umusaruro, rishima akazi gakomeye kakozwe mu kugera ku ntego zari zitezwe.

Kili Kim umuyobozi mukuru mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa muri KOICA, wari umushyitsi mukuru muri gikorwa yatangaje ko ibyo bateganyaga batangira umushinga bigamije guhangana n’inzara byagezweho.

Yagize ati “Twasanze ku bufatanye n’ikigega cy’umuryango wabibumbye kita ku biribwa, umuryango Good Neighbours n’abaturage b’ubwabo b’umurenge wa Cyanika barakoze akazi gakomeye mu kugabanya ubukene no kongera umusaruro mu baturage bari mu cyaro.”

Nyamagabe: KOICA yashimye imbaraga zashyizwe mu kurwanya ubukene

KOICA yateye inkunga uyu mushinga

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha atangaza ko umushinga wagize akamaro kanini ariko ko utarangiye kuko ibikorwa by’iterambere bigikomeje.

Yagize ati “Uyu mushinga waruri mu murongo w’akarere wo gufasha abatishoboye, kubagezaho amazi, guca amaterasi, uzakomeza kugaragara kuko wafashije abaturage, utuma bakomeza gukora, bakizigama kandi ibyo ngibyo bituma banahanga indi mirimo myinshi itari n’iyubuhinzi.”

Abaturage nabo batangaza ko umushinga wabafashije muri byinshi, imirire y’abana ikazamuka nabo ubwabo bakabasha gutera imbere nk’uko Jennifer Mukantagara abitangaza.

Yagize ati “Mu myaka itatu ishize uyu mushinga udusigiye amaterasi, ikibaya dufitemo ibigori byinshi, dufite uturima tw’igikoni, ikibazo cy’imirire cyaragabanutse ubu hari agakono k’umwana turateka mu mudugudu tugakora indyo yuzuye.”

Uyu mushinga wari watangiye mu mwaka wa 2012, uzakomereza mu murenge wa Kamegeri, abaturage bakaba bari babashije gusarura toni z’ibirayi zirenga 500, babona amazi meza, bubakirwa amazu afite ibigega, amasomero, inzu z’ikoranabuhanga, ubuhunikiro n’ibindi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment