Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyagatare bavuga ko Noheri ntacyo ibabwiye nk’ubunani kubera ibikorwa baba baragezeho mu mwaka wose.

Ntawuhigumugabo Faustin atuye mu mudugudu wa Rwabiharamba akagari ka Ndama umurenge wa Karangazi.

Avuga ko we yishimira Ubunani kurusha Noheri bitewe n’uko aba yishimira ibikorwa yagezeho umwaka wose.

Ikindi gituma yishimira Ubunani kurusha Noheri ngo ni uko Imana iba ikimutije ubuzima bityo akayishimira mu masengesho no kwifata neza.

Ati “ Ku bunani nzishimira ko ndangije imyaka 35 ntangiye uwa 36. Nzarya agakoko nshimira Imana ko ikintije ubuzima kandi yamfashije nkaba urugo rwanjye rwifashe neza.”

Ibikorwa azashimira Imana yagezeho ngo ni uko yabashije kwiyubakira inzu akava mu ikode kandi akaba yarabashije no kwigurira hegitari y’ubutaka.

Ku bunani nabwo ngo aziha undi muhigo agomba guhigura nyuma y’umwaka.

Nyamara abihaye Imana bo bavuga ko iyi minsi yombi ari iy’Imana yose igomba kwizihizwa.

Ariko nanone ngo ukomeye mu buzima bw’umukirisitu ni uwa Noheri kuko haba hazirikanwa uko Imana yafashe umugambi wo gucungura umwana w’umuntu.

Padiri Sarve Ndayizeye uyobora paruwasi ya kiriziya gatolika ya Nyagatare avuga ko ari byiza gushimira Imana kuri Noheri kuko sari umunsi ukomeye cyane kubera ko Imana yigize umuntu kugira ngo abantu bakizwe ibyaha.

“ Umunsi wa Noheri mu mateka y’abantu, tuzirikana ukuntu Imana yashatse kubana natwe kugira ngo iducungure, turusheho kuyitunganira ariko ubunani nabwo dushimira Imana ko itugejeje mu wundi mwaka.”

Agereranije iyi minsi yombi, padiri Sarve Ndayizeye yemeza ko umunsi wa Noheri ariwo ukomeye cyane kuko abantu benshi bibuka ivuka ry’umucunguzi w’isi Yezu kristo.

N’ubwo abaturage bo bemeza ko ubunani aribwo bishimira cyane, usanga ariko umunsi wa Noheri ariwo urimo ibirori byinshi cyane ko usanga insengero zuzuye abakirisitu kugeza mu gitondo nyamara rimwe na rimwe ubunani bwo abantu batarara mu nsengero ahubwo bajya gusenga bucyeye.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment