Hemejwe iringaniza ry’imishahara ku bashumba ba ADEPR

Abashumba mu itorero rya ADEPR

Abashumba bo mu itorero rya ADEPR bose bari ku rwego rumwe mu Ntara y’Iburengwrazuba bagiye kujya bahembwa umushahara ungana.

Ni mu nteko rusange isanzwe ibahuza buri mwaka aho barebera hamwe uko itorero rihagaze mu mwaka uba urangiye banafata n’ingamba nshya mu mwaka uba utangiye. Umwe mu myanzuro yafatiwe mu inteko rusange yabereye kukicaro cya paruwase y’akarere ka Karongi,n’uko anakozi b’imana bose bari mu rwego rumwe bagoba guhembwa umushahara ungana.

Pasteur Kajyibwami Tharcisse umuyobozi w’ururembo rw’Iburengerazuba ati: “ Ingamba ikomeye twafashe ni uko umukozi mu rurembo rw’Iburengerazuba agiye guhembwa ku rwego rungana n’umwanya ariho nta busumbane, icyo kandi tukabona kizatanga umusaruro kuko twahembaga dukurikije imbaraga za paruwasi cyangwa iz’akarere umuntu akoramo, ariko twasanze dukorera Imana imwe.”

Pasteur Nzabandora Innocent uyobora paroisse ya Mushubati mu Karere ka Rutsiro nk’imwe mu maparuwase akiri hasi mu kwiyubaka ati:”Iki kintu twacyakiriye neza kuko hagaragaraga ubusumbane mu bakozi, ntawe utakishimira, ubu buri wese agiye gukorana umwete.”

Umuyobozi wa paruwase ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu nk’imwe mu zikize we  ngo biragorany, ariko ku bw’umurimo w’Imana nta kundi byagenda ati:” Mu by’ukuri biragoranye kubyakira ariko kugira ngo habeho kuringaniza twese tunyurwe nta kundi byagenda.”

Ndikubwimana Godefroid umuyobozi wa ADEPR mu Karere ka Karongi we avuga ko nta mushumba washimishwa no kuzamuka mu gihe abandi batazamuka.

Ubusanzwe umushumba yajyaga ahembwa hakurikijwe uburyo paruwasi ye ikomeye, abakirisitu bayigize ndetse n’amafaranga ayiturukamo. Iyi nteko rusange yateranye kuva kuwa mbere kugeza kuwa kabiri yari igizwe n’abashumba b’amaparuwase yose, uhagarariye urubyiruko n’uhagarariye abagore mu Ntara.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment