Mu rwego rwo gufasha abana kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, itorero EDEPR Ngororero ryahaye abana impano zitandukanye.

Umushumba wa ADEPR itorero ry’Akarere rya Ngororero  AKOYIREMEYE Pierre Claver arahamagarira  ababyeyi b’abana bari mu mushinga RW386 GATUMBA Paruwase ya GATUMBA iterwamo inkunga  na compassion Intrnational  kubyaza umusaruro  inkunga babona.

Ibi yabitangaje tariki ya 30 Ukuboza 2015 ubwo Paruwase ya GATUMBA yifatanije  n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi  mu giterane cyo gushima Imana no  kwifuriza aba bana gusoza umwaka neza no kugumana ibyishimo bya Noheli aho  bahawe impano zigizwe na matora, umuceri, kawunga, amavuta yo kurya n’ayo kwisiga ndetse n’amasabune bifite agaciro k’amafaranga 5,139,668frw.

GATUMBA: Abana 230 bahawe impano z’iminsi mikuru

Abana bahawe ibibafasha kunoza imibereho yabo

Akoyiremeye agira ati “twifuza ko abana babaho neza kandi bakumva ko bashyigikiwe. Ariko impano tubagenera zikwiye kubagirira n’akamaro mu buzima bwabo bwa nyuma y’iminsi mikuru”.

Bwana NIYONSENGA Protogene, umukozi w’Akarere ushinzwe amashuri y’incuke n’abanza wari muri iki gikorwa, avuga ko amadini n’amatorero nka ADEPR Paruwase ya GATUMBA badahwema kunganira ubuyobozi bw’akarere mu kurushaho guhindura imibereho y’abaturage.

Uretse iki gikorwa ADEPR  yishyurira abana 230 ubwisungane mu kwivuza ,ikabishyurira amashuri n’ibikoresho by’ishuri, ikabumbira abaturage mu matsinda yo kwiteza imbere, ikanaboroza amatungo bakanahabwa inyigisho zihoraho zo kubafasha kureba kure kugirango barusheho gukora biteza imbere.

Umushinga RW 386  GATUMBA watangiye tariki ya 6 Ukwakira 2014  ku nkunga y’umuryango Compassion International ukaba ufasha abana baturuka mu miryango 230 itishoboye kuva mu bukene mu izina rya Yesu ushingiye ku nkingi enye: Imyigire n’ubukungu, imikurire y’umubiri, Imibanire n’abandi ndetse n’ubugingo, abana ufasha ubacutsa bagize imyaka 22 y’amavuko.

Inkuru dukesha MANIRAGUHA Martin wa magirirane magazine Ngororero

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment