Pasiteri Gasare Michael, ushinzwe ubucuruzi n’itumanaho mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda

Pasiteri Gasare Michael, ushinzwe ubucuruzi n’itumanaho mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda

Pasiteri Gasare Michael aravuga ko kwigisha Bibiliya abana bakiri bato ari urufunguzo rwabafasha kugira indangagaciro zo gukunda igihugu no kugiteza imbere.

Ibi Pasiteri Gasare yabitangaje ubwo yasozaga amahugurwa yaberaga mu karere ka Bugesera y’abigisha abana Bibiliya mu matorero na Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda

Agira ati “ aya mahugurwa yateguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda nyuma y’uko wabonye ko abana bahutazwa mu nsengero ndetse n’inyigisho bahabwa atajyanye n’ikigero baba barimo hakurikijwe ikigero cy’imyaka yabo”.

Pasiteri Gasare kandi anongeraho ko iyo umwana amenye Bibiliya neza, binamufasha kugendera kuri gahunda no kugira indangagaciro zo gukunda igihugu no kugiteza imbere.

Ugororotse Stiven waturutse mu karere ka Kirehe ni umwe mu bigisha abana Bibiliya, mu cyo bita ishuli ry’icyumweru no ku isabato, aha aravuga ko yigishaga abana atita ku byiciro by’imyaka bafite.

“ ibyo byatumaga rimwe barambirwa ndekancika, ariko ubu njye na bagenzi tuzahuriza ku kuba dusobanukiwe uburyo tugiye kunozamo imyigishirize yabo, dukurikije ikigero abana barimo”.

Nyiransengimana Marie Gesele waturutse mu itorero y’ababatisita mu karere ka Burera avuga ko yigishaga abana uko abyumva.

“ twabafataga nk’abantu bakuru ariko ubu tugiye guhindura uburyo twigishagamo aribyo bizatuma babasha kugirira akamaro itorero ndetse n’igihugu muri rusange”.

Ubuyobozi bw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, buvuga ko bwanatekereje  ku bafite ubumuga bwo kutabona, ubandikira Bibiliya babasha gusoma.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka ushize w’2014, abagera ku 1414 ni bo bamaze kwigishwa uburyo bwo kwigishamo abana Bibiliya mu gihugu hose, gahunda kandi igikomeje abahuguwe bahugura abandi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment