Ushinzwe ibikorwa bya PASP

Ushinzwe ibikorwa bya PASP

 

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga

Umushinga wunganira abahinzi

Umushinga wunganira abahinzi

Mu karere ka Nyanza hatangijwe umushinga wunganira abahinzi n’aborozi hagamijwe kurushaho kunoza umwuga wabo.

Uyu mushinga ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda watangijwe mu karere ka Nyanza kuri uyu wa 10 Ukuboza 2015.

Rusiya Zigiriza, umukozi w’uyu mushinga awutangiza ku mugaragaro mu karere ka Nyanza yavuze ko kabaye akarere ka 12 ugiye gukoreramo mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko bimwe mubyagendeweho kugira ngo akarere ka Nyanza gakorerwemo n’uyu mushinga ari impamvu z’uko haboneka umusaruro mwinshi w’amata ndetse hakaba hari n’ubutaka buberanye na bimwe mu bihingwa birimo ibigori, ibishyimbo n’imyumbati  uyu mushinga usanzwe witaho.

Nk’ uko yakomeje abisobanura uyu mushinga wazanwe mu karere ka Nyanza kugira ngo ufatanye n’abahinzi – borozi  baho kunoza umwuga wabo ari nako bafashwa mu kubakirwa ubushobozi, guhabwa amahugurwa mu ishoramari n’ibindi.

Zimwe mu ngorane ugamije gukemura ni izirebana no kubona inguzanyo hanyuma icyo umushinga uzakora akaba ari ukubishingira mu ma banki n’ibigo by’imari hanyuma imishinga yabo ikarushaho kunonosorwa binyuze mu bushobozi bw’umukozi wawo uhoraho mu karere.

Major Erimex Kayiranga, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Nyanza Milk Industry Ltd rukorera mu karere ka Nyanza wari mu itangizwa ry’uyu mushinga  yavuze ko bawitezeho imikoranire myiza ihamye izatuma umusaruro w’uruganda rwabo wiyongera ukajyana n’isoko ubwaryo rifite.

Yagize ati: “ Uyu mushinga uziye igihe niyo mpamvu kandi uratanga icyizere cyo kudufasha kongera ubushobozi bw’ibyo uruganda rwacu rukora”

Uru ruganda rwa Nyanza Milk Industry Ltd rwatunganyaga Litiro ibihumbi 4 ariko muri gahunda rwihaye yo gukorana n’uyu mushinga hitezwe kujya rutunganya litiro ibihumbi 20 buri munsi nk’uko umuyobozi mukuru warwo yabitangaje.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza Nkurunziza Francis yasobanuye ko akarere ka Nyanza kagiye kungukira byinshi mu kuba abahinzi n’aborozi baho bagiye gukorana nawo.

Mu Ntara y’Amajyepfo uyu mushinga (PASP) wari usanzwe ukorera muri Kamonyi, Muhanga na Ruhango.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment