Abagenerwabikorwa bishimira ubufasha bahabwa

Abagenerwabikorwa bishimira ubufasha bahabwa

 

Abatanga serivisi basabwe gukomeza kwita kubakineye

Abatanga serivisi basabwe gukomeza kwita kubakineye

Umushinga w’iterambere ridaheza muri Handicap International wamaze gusoza ibikorwa wakorera mu karere ka Nyamasheke batangaza ko hari byinshi batari bakagezeho.

Mu muhango wo gusoza uyu mushinga kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015, abayobozi b’uyu mushinga ndetse n’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bagaragaje ko hari hakiri byinshi byo gukora,ibikorwa batangiye bakaba babisize mu maboko y’inzego z’ibanze ngo zizabikomeze.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga w’iterambere ridaheza wa Handicap International, Nkurunziza Alphonse,avuga ko bari bageze aho ibikorwa by’abatishoboye bitangiye gukanguka,imyumvire ikaba yari imaze guhinduka ku bafata ibyemezo no ku bagenerwabikorwa, nyamara bikaba byabaye ngombwa ko bagenda bagasaba abo bireba kuzakomereza aho bari bageze, mu guteza imbere abatishoboye.

Yagize ati “twafashije abatarashoboraga no kwirihira ubwisungane mu kwivuza barabishobora, abatishoboye bashobora kujya mu ishuri,twabinjije muri gahunda zitandukanye za leta,twari tugikenye nibura indi myaka 3 cyangwa itandatu ngo ibyo twatangiye bibe bihamye koko,turizera ko inzego z’ibanze n’abagenerwabikorwa bazabigira ibyabo bakabikomeza”.

Simbarikure Theogene umukozi ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’abafite ubumuga mu karere,avuga ko hari byinshi byahindutse uyu mushinga w’iterambere ridaheza ugeze muri Nyamasheke, akemeza ko bazagerageza bagasigasira ibyo batangiye.

Agira ati “abatishoboye babashije kwikura mu bukene bibumbira mu makoperative babikesha inkunga bahawe,abatanga serivisi barakanguka, inzira z’abamugaye zigera mu nyubako zitanga serivisi,ugera ku murenge ukabona ibyapa biyobora abantu n’ibindi,tuzakora uko dushoboye ibyo batangiye bikomeze”.

Abafashwaga n’umushinga w’iterambere ridaheza,bavuga ko hari aho bavuye bakaba babasha kwikorera ibikorwa batashoboraga gukora ndetse babona ubuvugizi ku buryo bari basigaye bakomeye kandi bisanzuye.

Bizimana Andre agira ati “twari mu bukene bukabije,twigunze kandi tudashobora kugera aho abandi bari,ubu twiteje imbere turizera ko nitugumya gukurikiranwa tuzakomeza gutera imbere”.

Umushinga w’iterambere ridaheza muri Handicap wari umaze imyaka 3 ukorera mu karere ka Nyamasheke, wakoranaga n’abatishoboye barimo abasaza,abafite ubumuga,ababana n’ubwandu bwa SIDA inshike n’abandi,ukabashakira ibikoresho,kubabumbira hamwe,kubakorera ubuvugizi no kubaha inkunga,ndetse no kwita ku burezi bw’abamugaye mu mashuri.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment