m_2a

Igikombe cy’imihigo kuri bibiliya (ngo bagikesha Imana ibakunda)

Kuwa 10 Ukuboza 2015, abaturage, amadini n’amatorero atandukanye mu Ngororero, bakoze igiterane cy’amasengesho bashimira Imana ibyo bagezeho mu mihigo.

Nubwo igiterane nkiki gisanzwe kiba buri mwaka muri aka karere, uyu mwaka ngo hari umwihariko wo kwereke abaturage hamwe n’abanyamadini ko ubuyobozi bw’akarere bubashimira byimazeyo uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere.

 m_2b

Abayobozi b’amadini n’amatorero bari babukereye

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Emmanuel mazimpaka yagize ati “kwegukana umwanya mwiza wa gatatu mu mihigo kandi ushakwa na benshi si imbaraga z’umuntu umwe. Abanyamadini n’amatorero dufatanye urunana mu kwesa imihigo. Niyo mpamvu iki giterane ari icyo kubereka Imana ngo ikomeze ibafashe hamwe n’abaturage bose”.

Pasteur Akoyiremeye Pierre Clavers umuyobozi wa ADEPR mu karere ka Ngororero avuga ko bishimiye ko abayobozi ba Leta nabo bazi ko u Rwanda rufashijwe n’Imana, bagakora amasengesho yo kuyishima. Ati “hari abahirwa bakibwira ko babikesha ubwenge n’imbaraga byabo gusa. Nyamara twe dufite amahirwe ko abayobozi bacu bazi neza ko Imana iri imbere yabo. Bikomeje gutya tuzagera kuri byinshi”.

Umuyobozi w’akarereka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko bakurikiza urugero rwo kurwego rw’Igihugu. Yemeza ko amadini ari ingirakamaro mu buzima bw’igihugu. Kuba rero mu karere ka Ngororero hari amadini mesnhi ngo ni iby’agaciro.

 m_2c

Bakoze amasengesho y’umunsi wose

Mu butumwa yageneye abaturage b’akarere ayoboye kuri uyu munsi yabasabye gukomeza gusenga. Ati “abaturage bacu ndabashimira uko bitwaye muri uyu mwaka. Ndabasaba gukomeza gusenga no gukora ibyiza”.

Meya Ruboneza kandi asaba abaturage b’aka karere kuzitwara neza mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, birinda gusesagura umutungo kandi bita ku mutekano wabo n’uwigihugu muri rusange.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment