Abakorerabushake n’abashinzwe uburezi basabwe kubyitaho


Abakorerabushake n’abashinzwe uburezi basabwe kubyitaho

Umuyobozi wa AGHR mu Rwanda arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero n’abafatanyabikorwa bako korohereza abafite ubumuga mu kwiga gusoma no kwandika.

Nkundiye Zacharie, umuyobozi wa AGHR (Umuryango Rusange w’abafite ubumuga mu Rwanda : Association Generale des Handicapes au Rwanda), avuga ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze babinyujije mu mushinga wabo wo kwigisha gusoma no kwandika abakuze bafite ubumuga muri aka karere, byagaragaye ko hakiri benshi bari mu bujiji bakeneye gufashwa.

Nkundiye asaba ko abafite ubumuga boroherezwa

Nkundiye asaba ko abafite ubumuga boroherezwa

Agira ati « abafite ubumuga bugarijwe n’ubujiji. Abagera kuri 30% ntibazi gusoma no kwandika, turasaba inzego z’ubuyobozi ko bwabafasha kugana amasomero buborohereza ibishoboka byose ».

Nkundiye avuga ko umushinga AGHR yakoze wo kwigisha abafite ubumuga bakuze batazi gusoma no kwandika umwaze imyaka 2 ukazasozwa muri Gashyantare 2017, utari ugamije kwigisha abafite icyo kibazo bose ahubwo wari ugamije kugaragaza uko ikibazo giteye kugira ngo ubuyobozi bugishakire umuti.

Mukamusoni Zainabo, umwe mu bafite ubumuga bize muri uwo mushinga avuga ko byamukuye mu bijiji kandi ko hari n’abandi bakiburimo. Ati « nari inka pe. Numva ubuzima bwanjye ari ukuguma mu rugo gusa. Ubu nzi gusoma no kwandika, gusa hari bagenzi banjye bakiri muri uwo mwijima ».

Avuga ko abarangije kwiga gusoma no kwandika bafashwa kwishyira hamwe mu makoperative bakihangira imirimo, aho abenshi bakora ububoshyi gakondo.

Tuyishime jean Claude, ushinzwe uburezi mu murenge wa Kabaya ari nawo ufite abize benshi muri uyu mushinga bagera kuri 500 nawe avuga ko bifite akamaro kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kwandika kuko bibafasha kwiteza imbere.

Avuga ariko ko hari imbogamizi zo kutagira amashuli, ibikoresho bikeya, no kutagira insimburangingo kuri bamwe ndetse n’abakorerabushake badahabwa agahimbazamusyi. Umuyobozi wungirije ufite uburezi mu nshingano ze Nyiraneza Clotilde, avuga ko akarere kazi ibyo bibazo byose kandi ko hamwe n’abafatanyabikorwa bako bazakomeza kubikemura.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment