Ngoma: Profemme Twese Hamwe yahaye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Abanyamuryango ba profemme

Impuzamiryango Profemme Twese Hamwe yahaye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye ijana bo mu karere ka Ngoma bari barabuze uko biyishyurira.

Abatishoboye bahawe ubu bwisungane mu kwivuza bavuga ko bari babayeho bumva nta mutekano bafite kuko bahoraga ku nkeke yo kwikanga uburwayi kandi atagira uko bivuza.

Mukantagara Alivera,utuye mu murenge wa Zaza akagali ka Nyagatugunda mu karere ka Ngoma avuga ko mu mezi arenga atanu yari amaze atagira ubwisungane mu kwivuza ngo yari abayeho mu bwoba bwinshi ntamutekano kuko yahoraga yikanga indwara yibaza uko yabigenza arwaye nta bwisungane afite.

Nyuma yo guhabwa ubu bwisungane yagize ati” Nahoraga nsaba Imana ngo sinzarware kuko ntabwisungane nagiraga.Ubundi nirihiraga ubwisungane ariko uyu mwaka usanze narakennye ntamatungo nkigira ubundi niyo nagurishaga.Ndashima Imana ndetse n’ubuyobozi bwiza butwibuka.”

Umurenge wa Zaza kimwe n’indi mirenge myinshi yo mu karere ka Ngoma yibasiwe n’indwara ya maraliya,abatuye aka karere bavuga ko iyo udafite ubwisungane mu kwivuza urwaye arembera munzu kuko ntabushobozi bwo kwiyishyurira 100% imiti aba afite.

Ngoma: Profemme Twese Hamwe yahaye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Abahawe ubwisungane mu kwivuza

Aha hatanzwe urugero rw’umubyeyi uherutse gupfa mu murenge wa Gashanda abyara ndetse n’umwana yabyaraga arapfa,bose baguye mu rugo batagiye kwa muganga kubera batari baratanze ubwisungane mu kwivuga bigatuma batinya kujya kwa muganga.

Uwaje uhagarariye impuzamiryango profemme twese hamwe ku rwego rw’igihugu muri uyu muhango ,Bawaya Sarah,yasabye abahawe ubu bwisungane gukora bakiteza imbere kugirango bave mu cyiciro cy’abafashwa.

Yanabakanguriye kugana imiryango ya profemme twese hamwe kuko yabafasha mu bujyanama mu kwiteza imbere.

Yagize ati”Ishingiro rya profemme ni imibereho myiza y’umugore.kandi imibereho myiza nuko aba basha kwivuza igihe arwaye niyo mpamvu twatekereje kukubaha ubu bwisungane kugirango bagire ubuzima buzima babashe gukora biteze imbere ntakibatangira.”

Mu karere ka Ngoma imibare igaragagaza ko kageze kuri 80,3% mu bwitabire mu bwisungane mu kwivuza,mugihe bafite intego zuko uyu mwaka wa 2015 urangira bagezeku 100%.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment